Minisiteri y’Ubuzima ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abantu 80 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Mujyi wa Bunia, mu gihe abantu 246 bakekwaho kuba baranduye.
Iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere tariki ya 24 Mata 2026, aho umurwayi
wa mbere yari umuforomo wo muri Bunia wagaragaje ibimenyetso birimo umuriro
mwinshi, kuva amaraso no kuruka mbere yo gupfa.
Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, Dr. Roger Kamba, yavuze ko igihugu kiri
guhangana n’ubwoko bwa Ebola ya Bundibugyo, bumwe mu bwoko bukomeye igihugu
cyahuye na bwo kuva iki cyorezo cyatangira kugaragara mu 1976.
Iki cyorezo cyamaze no kwambuka umupaka kigera muri Uganda, aho
Umunye-Congo w’imyaka 59 yapfiriye i Kampala tariki ya 14 Gicurasi nyuma yo
kuhagera avuye muri RDC.
Inzego z’ubuzima muri Uganda zatangiye gufata ingamba zo gukumira
ikwirakwira ry’iyi ndwara, mu gihe OMS yatangaje ko igiye kohereza toni eshanu
z’ibikoresho by’ubuvuzi i Bunia.
OMS yavuze ko ibyo bikoresho birimo ibikoresho birinda ubwandu, ibyo
gupima abarwayi, amahema yo kwakira abanduye n’ibindi bikoresho by’ubutabazi.
Uyu muryango mpuzamahanga wagaragaje ko ikibazo gikomeye kiri mu
gukumira Ebola ari uko yageze mu bice by’imijyi birimo abaturage benshi,
ahacukurwa amabuye y’agaciro ndetse n’ahari umutekano muke.
Umuyobozi wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yavuze ko ubwoko bwa Ebola
ya Bundibugyo budafitiwe urukingo cyangwa umuti wihariye.
Yavuze ko uburyo bw’ingenzi bwo kuyirwanya ari ugukora iperereza
ryihuse, gushyira abarwayi mu kato, gushaka abo bahuye na bo no gukangurira
abaturage kwirinda.
OMS igaragaza ko Ebola ishobora guhitana hagati ya 25% na 90%
by’abayanduye bitewe n’ubwoko bwayo n’uburyo yitabwaho, ariko ko iyo ivuwe
hakiri kare hari abarokoka.