Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo imwe mu mipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo.
Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, kikaba cyibanze ku mipaka yose ihuza Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yemeje aya makuru avuga ko gufunga iyi mipaka ari ingamba zo gukumira ko iki cyorezo cyakwinjira mu Rwanda.
Yagize ati:“Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukurikirana no gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri RDC. Turimo gukomeza kuganira n’abaturage kugira ngo basobanukirwe impamvu y’iki cyemezo.”
Yakomeje asaba abaturage batuye mu bice byegereye umupaka kwihanganira izi mpinduka, ashimangira ko ubuzima bwabo ari bwo buhabwa umutekano wa mbere.
Imipaka yafunzwe irimo uwa Petite Barrière, Grande Barrière ndetse n’umupaka wa Kabuhanga, yose ikoreshwa cyane n’abaturage bakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Rubavu na Goma.
Nubwo Abanyarwanda bajya muri RDC batemerewe kwambuka muri iki gihe, amakuru ava mu nzego z’ubuzima agaragaza ko Abanyarwanda bari muri Congo bemerewe gutaha banyuze kuri iyi mipaka, kimwe n’Abanye-Congo basubira iwabo. Aba bose ariko bari gukorerwa igenzura rikomeye ry’ubuzima kugira ngo harebwe niba nta bimenyetso bya Ebola bafite.
Kugeza ubu, imipaka ihuza Umujyi wa Rusizi n’uwa Bukavu yo iracyakora nk’ibisanzwe, nubwo inzego z’ubuzima zikomeje gukaza ingamba zo kwirinda.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru hagaragaye umurwayi wa Ebola mu Ntara ya Ituri muri RDC.
Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo, Africa CDC, cyatangaje ko abantu bamaze kwandura Ebola bageze kuri 336, mu gihe 87 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ebola ni indwara yandura cyane kandi yica vuba, ikwirakwizwa no guhura n’amaraso, ibyuya cyangwa andi matembabuzi y’umuntu wanduye. Ibimenyetso byayo birimo umuriro mwinshi, kuruka, gucibwamo, kubabara umutwe ndetse no kuva amaraso.
U Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye mu guhangana n’iki cyorezo, aho mu myaka yashize rwashyizeho uburyo bukomeye bwo gusuzuma abinjira mu gihugu no gukurikirana abakekwaho ubwandu, cyane cyane ku mipaka ihana imbibi na RDC.
Like This Post? Related Posts