Ubuyobozi
bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buyobowe na Perezida Donald Trump bwatangaje ko
hari Umunyamerika wasanzwemo ubwandu bwa Ebola, ariko ko atazoherezwa muri
Amerika kuvurirwayo nk’uko byagiye bikorwa rimwe na rimwe mu bihe byashize.
Ahubwo, uyu
murwayi azakomereza kuvurirwa mu gihuu cy’Ubudage , igihugu gifite ubushobozi
bwo kuvura indwara z’ibyorezo zikomeye harimo na Ebola.
Iki cyemezo
cyatangajwe mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi ibijyanye n’ikwirakwira
ry’indwara ya Ebola mu bice bimwe bya Afurika, cyane cyane mu Uganda ndetse no
mu bihugu bihana imbibi na yo nka
Repubulika iharanira Demokarasi
ya Congo .
Ikigo cya CDC,
gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Amerika, cyatangaje kandi ko
hashyizweho amabwiriza akakaye ajyanye n’ingendo z’abanyamahanga banyuze mu
bihugu birimo Uganda, Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo ndetse na Sudan y’Epfo .
Aya
mabwiriza mashya agamije gukumira ibyago byo kwinjiza ubwandu bwa Ebola muri
Amerika, cyane cyane mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gukaza ingamba zo
kugenzura ibyorezo byambukiranya imipaka.
Abayobozi ba
CDC bavuga ko abantu bose banyuze muri ibi bihugu bashobora gukurikiranwa
byihariye cyangwa bakabuzwa kwinjira muri Amerika bitewe n’ibipimo by’umutekano
w’ubuzima bwabo. Ibi byatumye habaho impaka hagati y’abashyigikiye izi ngamba
bavuga ko zigamije kurinda abaturage, n’abavuga ko zishobora kugira ingaruka ku
buhahirane n’urujya n’uruza mpuzamahanga.
Indwara ya
Ebola ni imwe mu ndwara z’ibyorezo zikomeye ziterwa na virusi, ikaba yandurira
cyane cyane binyuze mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu
wanduye. Iyi ndwara ishobora guhitana abantu benshi mu gihe idahise yitabwaho
hakiri kare.
Mu myaka
yashize, ibihugu byinshi byagiye bishyiraho ingamba zikomeye mu gihe habaga
hagaragaye ubwiyongere bw’ubwandu bwa Ebola, harimo gukaza isuzuma ku bibuga
by’indege, kugenzura abagenzi ndetse no gushyiraho amabwiriza yihariye ku
ngendo mpuzamahanga.
Kugeza ubu,
inzego z’ubuzima ku Isi zirakomeje gukurikirana uko iki kibazo gihagaze, mu
gihe abaturage basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda
amakuru atizewe ajyanye n’iki cyorezo.
Like This Post? Related Posts