Ubuyobozi bwa Komine Muyinga, iherereye mu Ntara ya Buhumuza mu Burundi, bwashyizeho amabwiriza mashya agenewe urubyiruko rwifuza gusezerana imbere y’amategeko, aho umusore wese ushaka kurongora asabwa kubanza kugaragaza ubushobozi bwo gutunga urugo.
Aya mabwiriza yashyizweho binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Meya wa Komine Muyinga, Misago Amédée, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’icyerekezo 2040 no kugabanya amakimbirane akunze kugaragara mu ngo nshya aterwa n’ubukene n’ubushomeri.
Nk’uko iri tangazo ribivuga, umusore ushaka gushyingirwa agomba kuba afite inzu yubatse kandi isakajwe amabati cyangwa amategura, yaba nto cyangwa nini.
Asabwa kandi kuba afite matela, umurima urimo nibura ibiti 10 bya avoka n’ibiti 100 bya kawa, ndetse n’ibindi bihingwa byerekana ko ashoboye kwitunga no gutunga urugo azashinga.
Ku ruhande rw’abakobwa, na bo basabwe kuba bafite ibikorwa bibateza imbere cyangwa imirimo ibafasha kugira uruhare mu mibereho n’iterambere by’urugo rushya.
Ubuyobozi bwa Komine Muyinga bwavuze ko aya mabwiriza agamije gushishikariza urubyiruko gukora, kwizigamira no kwitegura kubaka ingo zihamye kandi zifite ubushobozi bwo kubaho neza.
Bwanagaragaje ko amakimbirane menshi agaragara mu miryango mishya akenshi ashingiye ku bukene, rimwe na rimwe bikarangira abashakanye batandukanye.
Ababyeyi bo basabwe gufasha abana babo gutegura ejo hazaza habo hakiri kare, babatoza gukora no kwizigamira kugira ngo bazabashe gushinga imiryango ikomeye kandi ibayeho neza.
Like This Post? Related Posts