• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida Donald Trump yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umugambi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo kugaba ibindi bitero bya gisirikare kuri Iran, nyuma y’ubusabe bwatanzwe n’ibihugu bikomeye byo mu karere k’Ikigobe birimo Qatar, Arabia Saoudite na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko ibyo bihugu byamusabye guha umwanya ibiganiro bya dipolomasi biri gukorwa hagati ya Washington na Tehran, kuko hari icyizere ko hashobora kugerwaho ubwumvikane bushya bugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Trump yavuze ko yabwiwe ko “kumvikana kwemewe na Washington” gushobora kugerwaho vuba, ariko ashimangira ko Amerika idateze kwemera amasezerano ayo ari yo yose atarimo ingingo ikomeye yo kubuza Iran gutunga cyangwa guteza imbere intwaro kirimbuzi za nucléaire.

Yagize ati: “Nta ntwaro kirimbuzi zigomba kuba muri Iran. Icyo ni cyo kintu tudashobora kuganiraho.”

Nubwo yavuze ko yahagaritse ibitero bishya, Trump yongeye kuburira Iran ko Amerika igifite ubushobozi bwo kugaba “ibitero bikomeye kandi byihuse cyane” igihe cyose ibiganiro byananirana cyangwa Tehran igakomeza ibikorwa Washington ifata nk’iterabwoba ku mutekano mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Iran, umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo yavuze ko Amerika ikwiye “kudakora andi makosa akomeye”, ashimangira ko Tehran yiteguye gusubiza mu buryo bukomeye mu gihe yagabwaho ibindi bitero.

Aya makuru aje mu gihe hari igitutu gikomeje kwiyongera imbere muri Amerika, aho abaturage benshi bagaragaza ko badashyigikiye ko igihugu cyabo cyinjira mu ntambara yeruye na Iran.

Ikusanyabitekerezo ryakozwe na New York Times ku bufatanye na Siena College bwerekanye ko 64% by’Abanyamerika babajijwe bavuga ko kwishora mu ntambara na Iran byaba ari icyemezo kibi kuri Washington, mu gihe abatari bake bafite impungenge ku ngaruka z’iyo ntambara ku bukungu n'umutekano w’Isi ndetse n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli.

Abasesenguzi bavuga ko ibihugu byo mu Kigobe biri gushyira imbaraga mu gushaka ubwumvikane kuko bifite impungenge ko intambara yeruye hagati ya Amerika na Iran ishobora guhungabanya ubucuruzi bwa peteroli, umutekano wo mu karere ndetse n’ishoramari mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments