Perezida Evariste
Ndayishimiye w’u Burundi, yakoze impinduka mu biro by’Umuvugizi wa Perezidansi,
aho Nancy Ninette Mutoni wigeze kuba umunyamakurukazi, yagizwe Umuvugizi
asimbura Gatoni Rosine Guilene.
Itangazo
dukesha igitangazamakuru Akeza Burundi ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki
19 Gicurasi 2026, rigaragaza ko uyu Nancy Ninette Mutoni yagizwe Umuyobozi
Mukuru ushinzwe Ibiro by’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika.
Nancy
Ninette Mutoni asimbuye Gatoni Rosine Guilene wari umaze igihe muri izi
nshingano zo kuvugira Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi.
Uyu muvugizi
mushya wa Perezida y’u Burundi, Nancy Ninette Mutoni yari asanzwe ari Komiseri
muri Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge mu Burundi izwi nka CVR (Commission Vérité et
Réconciliation).
Uyu wigeze
kuba Umunyamakurukazi kandi yanigeze kuba umukozi ushinzwe itumanaho mu Ishyaka
riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD.
Nancy
Ninette Mutoni kandi azaba yungirijwe na Col (Rtd) Floribert Biyereke
nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibiro by’Itumanaho akaba n’Umuvugizi Wungirije
wa Perezidansi.
Iri tangazo
ryashyizweho umukono na Perezida Evaritse Ndayishimiye ubwe kuri uyu wa Gatatu
tariki 19 Gicurasi 2026, rivuga kandi ko yashyizeho Umujyanama mu Biro
bishinzwe Itumanaho n’Umuvugizi wa Perezida, ari we Sebastien Ntahongendera.
Like This Post? Related Posts