Ikigo
Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikeleyeri, IAEA, cyashyize u Rwanda mu kindi
cyiciro kiganisha ku kubaka uruganda rw’ingufu za nikeleyeri.
U Rwanda
rwinjiye muri iki cyiciro nyuma y’isesengura ry’icyiciro cya mbere ryakozwe ku
bijyanye n’ibisabwa kugira ngo mu Rwanda hubakwe ibikorwaremezo by’ingufu
za nikeleyeri.
Iyi raporo
yashyikirijwe Perezida Paul Kagame aho yayihawe n’Umuyobozi w’Ikigo
Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikeleyeri IAEA, Rafael Mariano Grossi.
Iyi raporo
yerekana ko ubu u Rwanda rushobora kwinjira mu cyiciro cya kabiri kijyanye
n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa n’abandi batanga serivisi zijyanye n’iyubakwa
ry’imishinga ishingiye ku ngufu za nikeleyeri.
Ubwo Rafael
Mariano Grossi yashyikirizaga Perezida Paul Kageme iyi raporo yavuze ko Hashize
igihe bakorana n’impuguke zo mu Rwanda.
Yagize
ati “Hashize igihe dukorana n’impuguke zo mu Rwanda ku isesengura twakoze ku
gihugu turi buze kugushyikiriza uyu munsi.”
Mu ijambo
rye, Perezida Kagame yavuze ko icyiciro cya mbere cy’isesengura u Rwanda
rwarangije biri muri gahunda y’igihugu y’uko mu 2030 ruzaba rwaratangiye
gukoresha ingufu za nikeleyeri.
Kubera ubuso
bw’u Rwanda ntabwo byashoboka ko rwubaka uruganda runini rutunganya ingufu za
nikeleyeri gusa rwakubaka uruganda rwo mu kiciro kiringaniye Small Modular
Reactors (SMR).
Uru ruganda
ruba rwubakiwe ahantu mu zindi nganda, hanyuma rugaterurwa rugashyirwa aho
rugomba gukorera.
Nta
gihindutse byitezwe ko imirimo yo kurwubaka izatangira mu ntangiro za 2028,
ikamara imyaka ibiri.
U Rwanda ni
igihugu cya 38 giherutse kujya mu bishaka kuba bibyaza amashanyarazi ingufu za
nucleaire mu 2050.
Perezida
Kagame yavuze ko kuri Afurika, ingufu za nikeleyeri ari umusingi w’iterambere
ry’inganda no guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Yakomeje
avuga ko inganda zigezweho, ibikorwa byo gutunganya amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo
by’ikoranabuhanga ndetse n’ubuvuzi bugezweho byose bikeneye amashanyarazi
ahagije kandi yizewe.
Ati “Ibihugu
bitazashobora guhaza iki cyifuzo cy’ingufu bizagorwa no guhangana n’ibindi ku
rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu dufata ingufu za nikeleyeri nk’igice
cy’ingenzi mu mpinduka z’igihe kirekire kuri Afurika.”
Perezida
Kagame yavuze kandi ko bitewe n’ahantu ibintu biri kugana n’ibigo by’imari
byatangiye gushyira ingufu za nikeleyeri mu zitangiza ibidukikije zikwiriye
guterwa inkunga. Ati “Ibyo bituma haboneka amahirwe mashya.”
Perezida
Kagame yavuze ko mu 2050, Afurika izaba ifite abaturage benshi bari ku isoko
ry’umurimo, kandi ayo ari amahirwe akwiriye kubyazwa umusaruro.
Yavuze ko
kugira ngo ibyo bishoboke bigomba gutegurwa ubu ndetse ko bigomba kujyana no
gukorana hagati y’ibihugu.