• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 73 bo mu Karere ka Kayonza bakekwaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko, birimo guteka no gucuruza Kanyanga ndetse no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, hifashishijwe ikoranabuhanga rya drone.

Ibi bikorwa byamaze iminsi itatu, kuva ku Cyumweru kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026, bikorerwa mu mirenge ya Rwinkwavu, Nyamirama na Rukara, imwe mu yakunze kuvugwamo ibibazo by’umutekano muke n’urugomo bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye butemewe.

Abafashwe barimo abatekaga Kanyanga n’abacukuzi b’amabuye

Mu bafashwe harimo abantu 30 bazwi nk’“Imparata”, bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri bo, 18 bafatiwe mu Murenge wa Rwinkwavu naho 12 bafatirwa mu Murenge wa Rukara.

Hafashwe kandi abantu 43 bakekwaho guteka no gucuruza Kanyanga, barimo 35 bo mu Murenge wa Nyamirama n’abandi umunani bo muri Rwinkwavu.

Polisi yanatangaje ko yafashe litiro 43 za Kanyanga ndetse na litiro 3.600 z’inzoga zitemewe zizwi nka “Magwingi”, zahise zimenwa.

Drone iri gutanga umusaruro mu kurwanya ibyaha

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gukoresha drone biri gutanga umusaruro ufatika mu gukumira no gufata abakora ibyaha.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga rya drone rituma tugera kure kandi tukabona ahantu hanini hashobora gukorerwa ibyaha. Turimo kurikoresha cyane kandi riri kudufasha mu buryo bugaragara.”

Yakomeje asaba abaturage kureka ibikorwa byo guteka no gucuruza inzoga zitemewe, avuga ko ziri mu biyobyabwenge byangiza ubuzima ndetse bihanwa n’amategeko.

Ati: “Izi nzoga ziri ku rutonde rwa Minisiteri y’Ubuzima rw’ibiyobyabwenge byoroheje kandi zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa. Abazikora cyangwa abazicuruza bakwiye kubireka.”

Hari abamaze kubireka no gusaba imbabazi

Polisi yavuze ko hari bamwe mu baturage bagiye bazana ibikoresho bakoreshaga bateka Kanyanga, basaba imbabazi ndetse biyemeza kubireka burundu.

Umwe muri bo, Hakizimana Patrick, yavuze ko yafashe uwo mwanzuro nyuma y’uko umugore we yatawe muri yombi azira Kanyanga.

Ati: “Batwigishije ko guteka Kanyanga ari nko kugambanira igihugu. Sinshaka gukomeza muri ibyo bikorwa.”

Undi witwa Ukwidukunda Rachel yavuze ko yahisemo kubireka nyuma y’uko umugabo we afashwe ajyanye Kanyanga kuyigurisha, agakatirwa imyaka itatu y’igifungo.

Ati: “Nabonye nta nyungu zirimo. Sinshaka ko abana banjye bakura nabi cyangwa baba imfubyi nkiriho.”

Ubucukuzi butemewe na bwo bwavuzweho guteza ibibazo

abaturage bavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe buteza ibibazo bikomeye birimo umutekano muke, kwangiza ibidukikije ndetse n’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Uwiragiye Manasseh, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukara, yavuze ko bishimiye ikoreshwa rya drone mu kurwanya abo bacukuzi.

Ati: “Iyo bavuye mu birombe bateza umutekano muke cyane. Hari n’abangiza imyaka n’amashyamba y’abaturage.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Fred Hategekimana, yavuze ko ubuyobozi bwakoze ubukangurambaga bwinshi bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubucukuzi butemewe, asaba abaturage kwitabira ibikorwa byemewe n’amategeko bibateza imbere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments