Abaturage bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba bamaze imyaka 10 bavoma amazi mabi cyane bityo bikabagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’indwara ziterwa n’umwanda kuko ari yo banywa bakanatekesha.
Abagaragaza iki kibazo batuye mu Mudugudu wa Buhuye,
mun Kagari ka Cyabararika, mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, mu Ntara
y’Amajyaruguru.
Abaganiriye na BTN bavuga ko ivomo bari bafite ryatwawe
n’ibiza none ubu bakaba bamaze imyaka 10 bavoma amazi mabi mu mugezi wa Mpenge
kuko ntayandi mahitamo bafite.
Aya mazi asa nabi niyo bakoresha mu buzima bwabo bwa
buri munsi, aho ari yo banywa, bagatekesha ndetse bakayakoresha n’ibindi
bikorwa bitandukanye.
Sibyo gusa, kuko aba baturage banagaragaza impungenge
z’uko uyu mugezi ukunda kuzura cyane ukaba wanatwara abana bakunda kuza
kuwuvomamo.
Inkuru irambuye mu majwi n’amashusho:
Like This Post? Related Posts