Vladimir
Putin Perezida w’u Russia yageze i Beijing ku mugoroba wo ku wa Kabiri aho
agiye guhura na mugenzi we w’u China Xi Jinping, hashize igihe kitageze ku
cyumweru Donald Trump nawe agiriye uruzinduko mu Bushinwa.
Ibiro bya
Perezida w’u Burusiya, Kremlin, byatangaje ko nta sano iri hagati y’uruzinduko
rwa Donald Trump n’urwo Vladimir Putin agiye
kuhagirira .
Uruzinduko
rwa Perezida w’u Burusiya rubaye mu gihe u Bushinwa bukomeje gushaka gukomeza
umubano uhamye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko nanone bukarinda umubano
wa hafi busanzwe bufitanye n’u Burusiya.
Ku
mugaragaro, uru ruzinduko rwa Vladimir Putin ruhuriranye no kwizihiza imyaka 25
ishize u Burusiya n’u Bushinwa bishyize umukono ku masezerano y’ubucuti
n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Ariko
Kremlin yatangaje ko uru ruzinduko ruzaba n’umwanya wo “gusangira ibitekerezo
ku mubano” hagati ya Beijing na Washington.
Nk’uko
byatangajwe n’ubuyobozi bw’u Burusiya, Vladimir Putin na Xi Jinping
biteganyijwe ko baza kuganira ku bibazo bikomeye bireba isi ndetse n’akarere.
Ibiganiro
byabo biteganyijwe kandi gushimangira ubufatanye bw’ingenzi hagati ya Beijing
na Moscow.
Kuva u
Burusiya bwatangira intambara muri Ukraine mu mwaka wa 2022, ndetse n’ibihano
bwafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, u Bushinwa bwakomeje
umubano wabwo w’ubucuruzi n’u Burusiya, ndetse buba umufatanyabikorwa wabwo wa
mbere mu bukungu.