Abashinzwe umutekano muri Uganda bamaze gufatira imodoka esheshatu z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, mu rwego rw’iperereza rikomeje ku byaha akekwaho birimo kunyereza umutungo wa Leta.
Among yari ayoboye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu 2026, mbere yo kuva kuri uwo mwanya nyuma y’aho ashinjwaga ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta. Yategetswe kandi kutazongera kwiyamamaza muri politiki kugeza iperereza rirangiye.
Ku wa 16 Gicurasi 2026, inzego z’umutekano zirimo Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha zatangiye gusaka ingo ze zitandukanye zo mu Mujyi wa Kampala.
Mu bikorwa byabaye ku wa 18 Gicurasi, hafashwe imodoka ebyiri zari iwe mu gace ka Kigo, zirimo Range Rover na Rolls-Royce Cullinan bivugwa ko ifite agaciro ka hafi ibihumbi 400 by’Amadolari ya Amerika.
Kuri uyu wa 20 Gicurasi, hongeye gusakwa urugo rwe rwo mu gace ka Nakasero, hafatirwa izindi modoka enye zirimo Toyota Land Cruiser ebyiri, Mercedes-Maybach na Lexus.
Izo modoka zose zahise zijyanwa ku biro bya Polisi, aho biteganyijwe ko zishobora gutezwa cyamunara mu gihe Among yaba ahamwe n’ibyaha, amafaranga avuyemo agasubizwa mu isanduku ya Leta.
Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje ko n’abunganira mu mategeko abakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta bashobora gukurikiranwa niba bagaragayeho uruhare urwo ari rwo rwose mu guhisha ukuri.
Iperereza kuri Among ryafashe indi ntera nyuma y’uko agaragaye mu birori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku wa 12 Gicurasi, yambaye ikanzu yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera agaciro kayo kavugwaga ko karenga miliyoni 17 Frw.
Kuri ubu, Among n’umugabo we Moses Magogo ntibemerewe gusohoka igihugu, mu gihe iperereza rikomeje. Hari amakuru avuga ko bashobora gutabwa muri yombi vuba bakagezwa imbere y’ubutabera.
Like This Post? Related Posts