Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwemeje ku mugaragaro ko urubanza rwa Félicien Kabuga rutakibayeho nyuma y’urupfu rwe, rugaragaza ko rwababajwe no kuba uyu mugabo yapfuye ataraburana ngo hafatwe icyemezo cya nyuma ku byaha yashinjwaga birimo uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, aho inteko y’abacamanza yari igizwe na Perezida wayo Iain Bonomy, afatanyije na Mustapha El Baaj na Margaret M. deGuzman.
Urukiko rwatangaje ko urupfu rwa Kabuga rutuma urubanza rwe ruzima burundu nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, kuko umuntu utarahamwa n’icyaha cyangwa ngo agizwe umwere adashobora gukomeza kuburanishwa nyuma yo gupfa.
Mu cyemezo cyasomwe n’urukiko, abacamanza bagaragaje ko bibabaje kuba uru rubanza rutageze ku musozo ngo hatangazwe niba Kabuga yari guhamwa n’ibyaha cyangwa agirwa umwere. Bavuze ko ibi bishimangira imbogamizi ubutabera mpuzamahanga bugihura na zo mu gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha bikomeye bamara imyaka myinshi bihisha ubutabera.
Umucamanza Bonomy yavuze ko uru rubanza rugaragaza akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga mu guta muri yombi no gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha mpuzamahanga, cyane cyane iyo bageze mu zabukuru cyangwa bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Yanibukije ko urubanza rwa Kabuga ari rwo rwa nyuma IRMCT yari isigaje kuburanisha ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no ku byaha by’intambara byabereye muri Yugoslavia yahozeho.
Félicien Kabuga yapfuye ku wa 16 Gicurasi 2026 ari mu bitaro byo mu mujyi wa La Haye mu Buholandi, aho yari amaze igihe arwariye nyuma yo kugaragaraho intege nke zituruka ku zabukuru n’uburwayi bukomeye.
Kabuga yari umwe mu bantu bashinjwaga kugira uruhare rukomeye mu gutegura no gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashinjwaga ibyaha birimo Jenoside, umugambi wa Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi n’itotezwa.
Yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera mpuzamahanga, aho yafashwaga n’imiyoboro itandukanye y’umuryango we n’inshuti ze mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Yaje gufatirwa mu Bufaransa muri Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Tariki ya 26 Ukwakira 2020, yoherejwe i La Haye aho IRMCT yari igiye kumuburanisha. Urubanza rwe rwatangiye ku mugaragaro tariki ya 29 Nzeri 2022.
Icyakora, muri Nzeri 2023, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika iburanisha, rwemeza ko Kabuga atagifite ubushobozi bwo kuburana kubera ikibazo gikomeye cy’ubuzima bwo mu mutwe n’umubiri.
Nubwo iburanisha ryahagaritswe, urukiko rwari rwemeje ko akomeza kuguma muri gereza ya Loni i La Haye mu gihe hagishakishwa igihugu cyamwakira kugira ngo abe ari ho arangiriza ubuzima bwe.
U Rwanda rwari rwaratangaje ko rwiteguye kumwakira, ariko Kabuga ubwe ntiyifuzaga koherezwa mu Rwanda. Ibihugu byinshi byo mu Burayi na byo byari byaranze kumwakira.
Urupfu rwe rusize amateka akomeye mu rugendo rwo gushaka ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane kubera ko yari umwe mu bantu bafatwaga nk’inkingi zikomeye mu gutera inkunga no gushyigikira ibikorwa bya Jenoside.
Like This Post? Related Posts