IIkipe ya Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya UEFA Champions itsinze Arsenal yarwanaga no gukora amateka yo kugitwara bwa mbere ibuza miliyoni y'abafana bayo ibyishimo
Uyu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri kuri Puskas Arena i Budapest muri Hungary.
Umukino watangiye utuje ikipe ya Paris Saint-Germain ariyo ihererekanya neza ariko ikabikorera mu kibuga cyayo.
Ibi byakomeje ubundi ku munota wa 6 gusa Mariquinhos ateye umupira ukubita kuri Leandro Trossard usanga Kai Havertz ahita agenda yinjira mu rubuga rw’amahina awushyira mu nshundura igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Nyuma yo gutsindwa Paris Saint-Germain yabaye nk’ikangutse itangira gukina isatira nkaho Khvicha Kvaratskhelia yabonye umupira washoboraga guteza ibibazo imbere y’izamu ariko birangira Gabriel Magalhaes aratabara.
Ku munota wa 26 Arsenal yabonye ubundi buryo bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ku mupira mwiza wari uhinduwe na Bukayo Saka imbere y’izamu ariko birangira umunyezamu wa PSG atabaye.
Arsenal yakomeje gukina yugarira cyane bigatuma abakinnyi ba PSG bnjira mu rubuga rw’amahina rwayo inshuro nke bituma igice cya mbere kirangira ikiyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Paris Saint-Germain yaje ariyo yiharira umupira ariko yagera imbere y’izamu igahita iwutakaza.
Ku munota wa 65 PSG yabonye penariti ku ikosa Christian Mosquera yari akoreye Khvicha Kvaratskhelia. Yatewe na Ousmane Dembele ayishyira mu nshundura igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.
Nyuma yo kwishyurwa Mikel Arteta utoza Arsenal yahise akora impinduka mu kibuga havamo Christian Mosquera na Martin Odegaard hajyamo Jurrien Timber na Viktor Gyokeres.
Ku munota wa 75 PSG yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti ryari rirekuwe na Khvicha Kvaratskhelia ariko umupira ukubita igiti cy'izamu. Iminota 90 y'umukino yarangiye rwabuze gica amakipe yombi anganya 1-1 bituma hitabazwa iminota 30 y'inyongera.
Nabwo rwabuze gice bituma hitabazwa penariti birangira PSG itsinze penariti 4-3 za Arsenal ubundi ihita yegukana igikombe cya UEFA Champions League cya 2026. Ni nyuma y'uko ariyo yanegukanye icyo mu mwaka ushize.