Amerika: Umugizi wa nabi yagabye igitero gihitana umuyobozi wa Kaminuza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-30 06:06:36 Amakuru

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2023, Nibwo Umugizi wa nabi yagabye igitero muri Kaminuza ya North Carolina kigwamo umuyobozi w’ishami rishinzwe siyansi.

Iki gikorwa cyamaze umwanya cyahungabanyije ubuzima bw’abiga muri iryo shuri.

Amakuru avuga ko uwo mugizi wa nabi yarashe mu masaha ya nyuma ya Saa Sita ubwo yari ageze muri Laboratoire y’iryo shuri. Nyuma y’uko Polisi imenyeshejwe, ukekwa yaje gutabwa muri yombi.

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abanyeshuri bahinze umushyitsi, bamwe basimbuka mu madirishya bakiza ubuzima, abandi bifungirana mu byumba bimwe na bimwe.

Kugeza ubu abayobozi batandukanye mu byumutekano bakomeje gushakisha imbunda uyu mugizi wa nabi yakoresheje agaba iki gitero dore ko polisi yavuze ko bitazwi niba yari yaraguzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Related Post