Hari abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko abazwi nk’abafutuzi bakura ibintu mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe byiganjemo ikiyobyabwenge cya Kanyanga nyamara ngo iyo bageze mu nzira inzego z'umutekano zikabambura ibyo zifite nabo bihimura kubaturage babashakamo igishoro,ibyo bavuga ko bihangayikishije bagasaba ko hagira igikorwa.
Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba
isaba abakishora mu bikorwa bitemewe kubireka ndetse ikaboneraho gusaba
abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe hakiri kare.
Inkuru irambuye
urayisanga muri iyi video.