Ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2023, Nibwo Ikipe y’igihugu mu mukino wa Volleyball mu bagabo yahagurutse i Kigali yerekeza mu Misiri aho yitabiriye CAVB Nations Men Championship 2023.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Paulo de Tarso wifuza kugeza kure iyi kipe, yahagurukanye abakinnyi 14 yerekeza Cairo mu Misiri ahazabera iri rushanwa hagati ya tariki ya 1-15 Nzeri 2023.
Mu bahagurukanye nabo harimo perezida wa FRVB, Mé Ngarambe Raphael, VP Ushinzwe amarushanwa, Geoffrey Zawadi na perezida wa Zone V, Ruterana Fernand, baganiriye n’abakinnyi babasaba kuzimana u Rwanda kuko ubushobozi babufite ndetse banabashyikiriza ibendera.
Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Dusenge Wicklif, yafashe ijambo yizeza abayobozi ko batagiye gutembera kandi bazagerageza gutera ikirenge mu cya bashiki babo nkuko ikinyamakuru Isimbi kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ikipe yahagurutse mu Rwanda ku gicamunsi cy’ejo inyura Addis Ababa muri Ethiopia aho yavuye mu ijoro saa 21h30 igera Cairo mu Misiri mu rukerera rwo ku wa rw’uyu munsi ku wa Gatatu.
Urutonde rwabakinnyi 14 umutoza yahagurukanye
Dusenge Wicklif, Muvara Ronald, Nsabimana Mahoro Yvan, Kanamugire Prince, Rwigema Simeon, Gatsinzi Venuste, Twagirayezu Emmy, Irakoze Alain, Kwizera Eric, Niyonshima Samuel, Ndahayo Dieu Est La, Gisubizo Merci, Ntanteteri Ivan Chrispin na Sibomana Placide