• Amakuru / MU-RWANDA

 

Umugabo w’imyaka 54 y'amavuko wo mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko y’Ubutabera nyuma yo gukekwaho kwica mushiki we w’imyaka 66 y'amsvuko amukubise igifunga cy’isuka mu mutwe, bikekwa ko byatewe n’amakimbirane yari amaze igihe hagati yabo ashingiye ku mitungo y’umuryango.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, cyakozwe ku wa 16 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Nyabisindu, mu Kagari ka Mutara, mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo.

Amakuru y’iperereza agaragaza ko uregwa yasanze mushiki we mu murima arimo guhinga ubutaka bwari busanzwe butavugwaho rumwe hagati yabo. Nyuma y’impaka zavutse ku burenganzira bwo gukoresha uwo murima, ibintu byahise bifata indi ntera.

Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko mu ibazwa rye, uregwa yamanutse afite isuka agiye guhinga, akabona mushiki we arimo guhinga isambu ya mukuru we yari yaramuragije, agenda amusanga, amubaza impamvu yaje guhinga uwo murima kandi ariwe bawuhaye. 

Yakomeje avuga ko mu gihe nta kindi nyakwigendera aramusubiza, yahise amukubita isuka inshuro ebyiri mu mutwe agahita apfa. Uyu mugabo uregwa yemera icyaha akurikiranyweho kandi akagisabira imbabazi.

Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko nyakwigendera n’uregwa bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane akomeye ashingiye ku mitungo. Bavuga kandi ko hashize ibyumweru bibiri gusa ubuyobozi bubagabanyije imirima mu rwego rwo kugerageza gukemura ayo makimbirane.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’amakimbirane ashingiye ku mitungo iyo adakemuwe mu buryo bw’amahoro no kubahiriza amategeko.

Uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Mu gihe cyaramuka kimuhamye, ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Iyi nkuru ni isomo rikomeye ku miryango n’abaturage muri rusange, igaragaza ko amakimbirane ashingiye ku mitungo akwiriye gukemurwa binyuze mu bwumvikane, ubuyobozi n’inzego z’ubutabera, aho kuyikemurira byaba intandaro y’ibyago biganisha ku rupfu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments