• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Hashize iminsi ibiri imyigaragambyo (sit-in) yari yateguwe n’ihuriro C64 ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi iburijwemo. Iyo myigaragambyo yari igamije kwamagana umushinga w’itegeko rya referandumu ryamaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu nama ya politiki yayoboye ku mugoroba wo kuri uyu munsi ku cyicaro gikuru cy’Ishyaka UDPS giherereye muri Komini ya Limete i Kinshasa, Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka riri ku butegetsi, Augustin Kabuya, yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi gukorana n’abarwanyi ba Mobondo ndetse no kubitwaza intwaro gakondo mu rwego rwo guteza imvururu.

Kabuya yavuze ko intego nyamukuru y’iyo sit-in itari ugutanga ubutumwa bwa politiki, ahubwo yari ugutwika Palais du Peuple no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati: “Intego yabo yari ugutwika Palais du Peuple no guteza imvururu mu gihugu. Bari bizeye cyane abarwanyi ba Mobondo.

Dukurikije amakuru dufite, igihe bamwe batangizaga imihoro n’izindi ntwaro gakondo, hari abatabyumvaga neza maze bagashinjwa ubugambanyi.”

Yakomeje ashidikanya ku bunyangamugayo bw’abayobozi b’ihuriro C64, abashinja gukoresha abarwanyi ba Mobondo n’abandi bagizi ba nabi mu bikorwa byabo bya politiki.

Ku birego byatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja umutwe uzwi nka Force du Progrès kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa abigaragambyaga, Kabuya yabihakanye yivuye inyuma.

Yagize ati: “Baravuga ngo ni Force du Progrès yabikoze. Njye nari ntegereje ko batubwira uwo muntu wo muri Force du Progrès bakozeho iperereza bakamumenya. Mu by’ukuri, ni bo ubwabo bihimbiye iryo zina rya Force du Progrès.”

Kabuya yanavuze ko bamwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Martin Fayulu, Delly Sesanga na Jean-Marc Kabund, baba baratewe inkunga n’abahoze ari abanyapolitiki bakomeye muri RDC, barimo Joseph Kabila na Moïse Katumbi, kugira ngo bategure iyo sit-in yabaye ku wa Gatanu ushize.

Yongeyeho ko ibikomere bamwe muri abo banyapolitiki bagaragaje nyuma y’imyigaragambyo bishobora kuba byari uburyo bwo gushaka impuhwe z’abaturage.

Ati: “Bashobora kuba barakoresheje umutobe w’inyanya ku mashati y’umweru kugira ngo bagaragaze nk’aho bakomerekejwe.”

Aya magambo ya Kabuya aje mu gihe impaka ku mushinga wa referandumu n’ahazaza h’itegeko nshinga bikomeje gukaza umurego muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho impande zitandukanye za politiki zikomeje kutavuga rumwe ku cyerekezo igihugu kigomba gufata. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments