• Amakuru / POLITIKI


Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umuyobozi wa Patriotic League of Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bw’uyu muryango wa politiki, zirimo gukura Frank Gashumba ku mwanya wa Visi Perezida wa PLU mu karere ka Buganda.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 15 Kamena 2026, Gen Muhoozi yasimbuje Gashumba na Kiryowa Kiwanuka, umwe mu banyamategeko bakomeye muri Uganda ndetse wanabaye Intumwa Nkuru ya Leta mu gihe cya manda iheruka ya Perezida Yoweri Museveni.

Izi mpinduka ntizagarukiye kuri Gashumba gusa. Gen Muhoozi yanakuye David Kabanda Ntyazo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PLU, awusimbuza Fadil Twalla. Nubwo Kabanda yakuwe kuri uwo mwanya, yakomeje kugirwa umwe mu bagize Komite Nkuru ya PLU.

Hari kandi abandi bayobozi batandukanye bahinduriwe inshingano cyangwa bakurwa mu myanya bari basanzwe barimo, ibintu byafashwe nk’ikorwa ryo kongera kuvugurura no gukomeza gushyira ku murongo imikorere y’uyu muryango wa politiki umaze igihe uvugisha benshi muri Uganda.

Mu kiganiro Entugga gitambuka kuri Radio4, Frank Gashumba yavuze ko yakiriye izi mpinduka nta kibazo, ndetse agaragaza ko yumva aruhutse nyuma yo gukurwa kuri uwo mwanya.

Yasobanuye ko inshingano yari afite muri PLU zari zimaze kumubera umutwaro ndetse ko ubu agiye kongera gukora ibintu byinshi atabashaga gukora kubera inshingano za politiki yari afite.

Ku ruhande rwa David Kabanda, yavuze ko yari yarasabye ubwe gusimburwa, agaragaza ko hari abantu bamwe batamwishimiraga kubera uburyo yakoragamo akazi no kuba hari ibyo yababuzaga kugeraho.

Izi mpinduka zije mu gihe hari hamaze iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Gen Muhoozi na Frank Gashumba, nyuma y’amagambo Gashumba aherutse gutangaza avuga ko hashobora kuvuka umutwe umeze nka M23 muri Uganda mu gihe ikibazo cy’Abanyarwanda bavuga ko bafite ibibazo muri icyo gihugu cyakomeza kwirengagizwa.

Aya magambo yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no muri politiki ya Uganda, aho bamwe bayafashe nk’ubutumwa bukomeye bushobora kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Nyuma y’ayo magambo, Gen Muhoozi yari yatangaje ko icyo kibazo kizaganirwaho hagati yabo bombi, ibintu byari byatangiye gutuma hibazwa niba umubano wa hafi wari usanzwe hagati yabo wari ugikomeye nk’uko byahoze mbere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments