Abanyapolitiki bo mu karere hamwe n’abaharanira impinduka bifatanyije n’ibihumbi by’abigaragambyaga i Bruxelles ku Cyumweru, mu myigaragambyo yo kwamagana kongera igisirikare cy’u Burayi, izamuka ry’ingengo y’imari igenewe ubwirinzi, ndetse n’igenamigambi rya NATO ryo kongera intwaro.
Amashusho yagaragaje abigaragambya bafite amabendera n’amaplakadi
yanditseho amagambo nka: “Niba ushaka isi nshya, kuraho sisitemu y’intwaro”,
“Oya ku gisirikare gikabije. Oya kuri NATO” na “Shyira amafaranga mu mibereho
myiza aho kuyashyira mu ntambara!”
Ludo
de Brabander, umuvugizi w’umuryango VREDE VZW, yagize ati:
“Ku isi yose, hejuru ya kimwe cya kabiri cy’amafaranga akoreshwa mu gisirikare
ajya kuri NATO. Sintekereza ko dukwiye kuyongera kabiri. Ibi bizateza isiganwa
rishya ry’intwaro.”
Marc
Botenga, umwe mu bagize Ishyaka ry’Abakozi mu Bubiligi, yasobanuye ko iyo
myigaragambyo igamije kwamagana izamuka ry’ingengo y’imari ya gisirikare.
“Duhari
uyu munsi kugira ngo tuvuge oya ku gisirikare gikabije, oya ku kuba barimo
gusenya sisitemu y’ubuzima, ibitaro byacu, amashuri yacu, za kaminuza,
uburenganzira bwacu bwose na serivisi
za rubanda, mu gihe ayo mafaranga yoherezwa mu ntambara,”.
Nabil
Boukili, na we wo mu Ishyaka ry’Abakozi mu Bubiligi, yasabye ko hakwifashishwa
dipolomasi aho kohereza inkunga ya gisirikare muri Ukraine.
“Ibihugu
by’u Burayi biri kugira uruhare muri iyi ntambara, birayikomeza binyuze mu
kohereza intwaro. Twatangiye
tubwirwa ko hakwiye koherezwa intwaro nyinshi zishoboka kugira ngo intambara
irangire vuba. Ubu hashize imyaka ine.”
Iyo myigaragambyo ibaye mu gihe ibihugu byinshi by’u Burayi bikomeje kongera ingengo y’imari n’ishoramari mu gisirikare. Icyakora, ibihugu bya NATO byo mu Burayi byamaze kuzamura ingengo y’imari y’ubwirinzi igera hejuru ya 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), kandi bigamije kuyizamura ikagera kuri 5% by’umusaruro wabyo w’ubukungu bitarenze 2035.