Imyigaragambyo yamaganaga inama y’ibihugu bikize ku Isi ya G7 yahindutse imvururu zikomeye mu Mujyi wa Geneva kuri iki Cyumweru, ubwo abigaragambya bashyamiranaga n’inzego z’umutekano mbere y’inama ya G7 iteganyijwe kubera mu Bufaransa.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka
yaka umuriro, abigaragambya baterana amabuye n’ibindi bikoresho ku bapolisi, mu
gihe polisi yakoresheje imodoka zisuka amazi n’ibyuka biryana mu maso kugira ngo
itatanye imbaga.
Abashinzwe
kuzimya inkongi na bo bagaragaye bazimya umuriro watewe ahantu hatandukanye
muri uwo mujyi nyuma y’iyo myigaragambyo yabayemo urugomo.
Bivugwa
ko abantu bagera ku 20,000 bari bitabiriye urugendo rw’imyigaragambyo rwari
rwatangiye mu mahoro, aho bamwe bari bafite amabendera n’ibyapa byamagana G7
ndetse n’ibihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Mu
butumwa bwari buri ku byapa by’abigaragambya harimo amagambo agira ati: “Oya
kuri G7 n’amashyirahamwe yose y’ubukoloni,” ndetse n’ubwamaganaga umubano wa Donald Trump na Benjamin
Netanyahu.
Bamwe
mu bigaragambyaga bashinje abayobozi b’ibihugu bikomeye ku Isi kungukira mu
ntambara n’amakimbirane ari hirya no hino ku Isi, bavuga ko inyungu za politiki
n’ubukungu ari zo zishyirwa imbere aho gushaka amahoro arambye.
Iyi
myigaragambyo yabereye i Geneva nyuma y’uko u France
butanze uburenganzira buke bwo gukora imyigaragambyo hafi y’aho inama ya G7
izabera.
Amakuru
aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko ingabo z’u Switzerland zohereje abasirikare bagera ku 4,000
mu bikorwa byo gucunga umutekano, mu gihe u Bufaransa bwo bwongereye abapolisi
bagera ku 8,000 hafi y’ahazabera iyi nama.
Inama ya G7 iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Evian-les-Bains uri hafi y’ikiyaga cya Geneva, kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 17 Kamena 2026.