Uwahoze ari
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, wayoboye igihugu mu gihe cy’imyaka
hafi 37 mbere yo kugwa mu bitero by’indege bya Israel na Amerika ku wa 28
Gashyantare 2026, azashyingurwa ku wa 9 Nyakanga nk'uko byatangajwe na
televiziyo ya Leta ya Iran.
Azashyingurwa
mu mujyi mutagatifu wa Mashhad, aho yavukiye, uherereye mu majyaruguru
y'uburasirazuba bwa Iran. Uyu muhango wari warateganyijwe muri Werurwe, ariko
uza gusubikwa kubera intambara n'ibibazo by'umutekano byari byugarije igihugu.
Mbere
y'ishyingurwa rye, hazaba iminsi itatu y'icyunamo n'imihango yo kumusezeraho i Tehran
guhera ku wa 4 Nyakanga. Nyuma yaho, ku wa 7 Nyakanga, hazabera undi muhango wo
kumwibuka mu mujyi mutagatifu wa Qom.
Biteye
amatsiko kuba itariki ya 4 Nyakanga, izatangiriraho icyunamo cy'igihugu muri
Iran, ihura n'Umunsi w'Ubwigenge bwa United States, uyu mwaka ukaba uzaba ari
isabukuru y'imyaka 250 iki gihugu kimaze cyigenga.
Nyuma
y'urupfu rwa Ali Khamenei, umuhungu we Mojtaba Khamenei yasimbuye se ku mwanya
w'Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran mu ntangiriro za Werurwe 2026, aba umuntu wa
gatatu uyoboye Iran kuri uwo mwanya kuva hashyirwaho Repubulika ya Kisilamu mu
1979.
Amakuru
atangazwa n'ubutegetsi bwa Iran avuga ko Mojtaba Khamenei yakomerekeye mu
bitero byahitanye se ndetse n'abandi bayobozi bakuru benshi. Kuva yatorwa ngo
amusimbure, ntabwo arongera kugaragara mu ruhame, ahubwo ubutumwa bwe bukomeje
gutangazwa binyuze mu itangazo ryanditswe cyangwa rivugwa mu izina rye.
Ishyingurwa
rya Ali Khamenei ritegerejwe n'abantu benshi ku isi kubera uruhare yagize muri
politiki ya Iran no mu bibazo by'umutekano byo mu Burasirazuba bwo Hagati mu
gihe yamaze ku butegetsi.
Like This Post? Related Posts