Guverinoma y’Afurika
y’epfo yatangaje ko yacyuye abanyamahanga 2,745 mu cyumweru kimwe nyuma y’uko
Perezida Cyril Ramaphosa yiyemeje gukaza ingamba zo kurwanya abimukira bari mu
gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi
byatangajwe ku Cyumweru na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Leon
Schreiber, wavuze ko ibikorwa byo gusubiza abanyamahanga mu bihugu byabo
byihuse nyuma y’ijambo rya Perezida.
Afurika
y’Epfo, ifatwa nk’imwe mu bukungu bukomeye ku mugabane wa Afurika, imyaka
myinshi yakiriye abakozi n’abimukira baturutse hirya no hino ku mugabane, baba
abafite ibyangombwa cyangwa abatabifite. Ariko kubera ubushomeri burenga 30%,
igihugu gikomeje guhura n’imyigaragambyo n’imvururu zishingiye ku rwango
rw’abanyamahanga.
Mu byumweru
bishize, amatsinda y’abaturage bitwaje inkoni, ibiboko n’ingabo yagaragaye mu
bice bitandukanye by’igihugu asaba abanyamahanga badafite ibyangombwa kuva ku
butaka bwa Afurika y’Epfo mbere ya tariki ya 30 Kamena.
Kubera
impungenge z’umutekano zakurikiye ibikorwa byo gusahura no kugirira nabi
abanyamahanga, abaturage bakomoka muri Nigeria, Malawi, Ghana, Zimbabwe na Mozambique
bemeye gusubira iwabo ku bushake bifashishije gahunda zateguwe na za guverinoma
zabo.
Leon
Schreiber yagize ati: “Kugeza ejo nimugoroba, dushobora kwemeza ko abantu 2,745
bamaze gusubizwa mu bihugu byabo kuva Perezida atanze amabwiriza.”
Abayobozi
bavuga ko benshi muri abo bantu bari batuye muri Afurika y’Epfo mu buryo
bunyuranyije n’amategeko.
Muri bo
harimo abaturage benshi ba Malawi, aho abagera ku 7,000 bari bateraniye mu kibanza
kiri mu mujyi w’icyambu cya Durban.
Guverinoma
ya Malawi yashyizeho bisi umunani zo kubacyura, mu gihe Afurika y’Epfo
yongeyeho izindi bisi icumi kugira ngo icyo gikorwa cyihute.
Mu bantu ba
mbere basubiye iwabo harimo imiryango yari itwaye ibintu bike byayo. Umwe muri
bo, Fortunate Chilenje w’imyaka 25 ukomoka muri Malawi, yavuze ati: “Ndishimye
kuba ngiye gutaha. Ni byiza kurusha gukomeza kubaho mu bwoba hano.”
Mu cyumweru
gishize, Perezida Ramaphosa yemeye ko abaturage bafite impungenge ku kibazo
cy’abimukira badafite ibyangombwa, ariko anaburira ko leta itazemera ko
abaturage bifatira amategeko mu maboko.
Ubushyamirane
bwakajije umurego nyuma y’urupfu rw’Abanyamozambike babiri bakurikiye
imyigaragambyo yo kurwanya abimukira yabereye mu mujyi wa Mossel Bay ku wa 29
Gicurasi. Ku ruhande rwa Mozambique, abayobozi batangaje ko abantu batanu
bapfuye muri ibyo bikorwa.
Nk'uko ikigo
cy'ibarurishamibare cya Afurika y’Epfo kibitangaza, kuri ubu muri iki gihugu
habarurwa abanyamahanga barenga miliyoni 3, bangana na 5.1% by'abaturage bose
b'igihugu.