• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wari ugiye kugura amafunguro muri restaurant mu Mujyi wa Kigali, yishwe n’inyama yari yananiye uwari wayiguze undi yiyemeza kuyimira birangira imuhitanye.

Ibi byabaye ku itariki 13 Kamena 2026 bibera muri restaurant iri mu Mudugudu wa Binunga mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Amakuru dukesha BTN TV avuga ko nyakwigendera yerekeje kuri iyo restaurant y’ahazwi nko kwa Mushi agiye kugura amafunguro ariko aza gusanga hari mugenzi we umaze kurya ariko inyama iramunanira.

Iyo nyama rero ni yo nyakwigendera yavuze ko ayishoboye ndetse ahita atangira kuyirya ariko nyuma iramuniga arapfa.

Abaturage bo muri ako gace bavuze ko iyo restaurant isanzwe iteka inyama aho imwe igura 200 Frw ariko bagasanga atari yo kibazo kuko uwayiryanye ubusambo ari we wikozeho.

Gusa bagaragaza ko bidakwiye kuba umuntu yakwicwa n’inyama kubera kuyirya nabi ariko bamwe ntibanashira amakenga neza ubuziranenge bw’izo nyama bitewe n’igiciro kiri hasi zigurishwaho bagasaba ahubwo ko zasuzumwa neza.

Ibindi birebe muri Iyi Video,…

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments