• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi akaba n’umuvangamiziki w’icyamamare wo mu Rwanda, DJ Pius, yatangaje ko yishimiye gutumirwa mu birori bikomeye bya FIFA Fan Festival Boston 2026 Cultural Showcase, biri mu bikorwa byateguwe mu kwizihiza no guherekeza imikino y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 kiri kubera muri Amerika, Canada na Mexico.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Pius yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we no ku muziki nyarwanda kuba agiye kuririmbira imbere y’abafana b’umupira w’amaguru n’abakunzi b’umuco baturutse impande zitandukanye z’isi. Mu butumwa yasangije abakunzi be, yagize ati: “Boston, nishimiye kubamenyesha ko nzaririmba muri FIFA Fan Festival 2026 Boston Cultural Showcase.”

FIFA Fan Festival Boston ni igikorwa gikomeye kiri kubera mu mujyi wa Boston, aho abafana bahurira bakarebera hamwe imikino y’Igikombe cy’Isi ku mashusho manini, bakanasabana binyuze mu muziki, imbyino n’ibindi bikorwa by’umuco. Iyi festival ibera kuri Boston City Hall Plaza kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 27 Kamena 2026.

Nk’uko gahunda y’abateguye ibi birori ibigaragaza, DJ Pius azataramira muri Cultural Showcase ku wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi n’abavangamiziki batandukanye barimo DJ Mike na DÅN.

Ubutumire bwa DJ Pius muri iki gikorwa bukomeje kugaragaza uko abahanzi nyarwanda bagenda barushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka ishize, DJ Pius yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Agatako, Tupatane na Bikongwe. Ubu rero, kuba agiye gutaramira mu gikorwa gifitanye isano n’Igikombe cy’Isi cya FIFA ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

FIFA Fan Festival Boston 2026 yitezweho kwakira ibihumbi by’abafana buri munsi, aho usibye kureba imikino y’Igikombe cy’Isi, bazanahabwa umwanya wo kwishimira ibikorwa by’umuco n’imyidagaduro bihagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments