Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2923, Nibwo mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi akagari ka Nyonirima habereye umuhango wo Kwita amazina abana b’ingagi baherutse kuvuka wagaragayemo abarimo Miss Queen Kalimpinya.
Ni umuhango wabaye ku nshuro ya 19 waranzwe n’inyigisho zitandukanye zigisha zikanakangurira abaturage batandukanye byu mwihariko abo mu karere ka Musanze gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibimera n’inyamaswa.
Ku ikubitiro bagezeho umwanya wahariwe abayobozi n’abanyacyubahiro bandukanye yaba abo mu Rwanda no hanze ya Afurika.
Ubwo Miss Queen Kalimpinya yahabwaga umwanya ngo yite izina umwana w’ingagi, yabanje gusobanura impamvu yahisemo kumwita izina rimenyerewe mu muco w’u Rwanda.
Kalimpinya wamenyekanye nk’umukobwa uzi gutwara imodoka mu marushanwa yo gusiganywa, yahaye izina umwana w’ingagi ryitwa Impundu, akaba abyarwa na nyina witwa Inyenyeri nawe ubatizwa mu muryango witwa Agashya.
Miss Queen Kalimpinya yasobanuriye imbaga nyamwinshi yari yitabiriye uyu muhango yahisemo iri zina mu rwego rwo kwerekeana umunezero bakura mu muhango wo kwita izina.
Yongeraho ko ari umunezero ku babyeyi bitewe nuko baba bafatiwe runini abana asoza asaba abaraho kuvuza impundu ariko yabanje kubasobanurira ko ntamugabo uzivuza ahubwo zivuzwa nabagore bituma abaraho bamwakiriza ibirenge namashyi.
Uyu muhango wo Kwita Izina watangiye muri 2005 ukaba umaze kwirirwamo amazina abana b’ingagi 373 barimo abana 23 baherutse kuvuka bahawe amazina mashya uyu munsi.