Hashize igihe kirekire abiga gutwara ibinyabiziga, abarimu babo ndetse n’abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga (permit) bagaragaza imbogamizi zitandukanye zijyanye n’imikorere y’ibizamini n’imyigishirize itandukanye mu mashuri yigisha gutwara.
Ubu noneho hateguwe impinduka zikomeye zigamije kuvugurura byimazeyo uburyo bwo kwigisha no gusuzuma abifuza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.
Amakuru ari gutangazwa n’inzego bireba avuga ko ibizamini bishya bya permit bizatangira gukorwa mu kwezi kwa Nzeri, mu gihe amategeko n’amabwiriza abigenga ateganyijwe gutangazwa mu kwezi kwa Nyakanga. Ibi bizakurikirwa n’icyiciro cyo gushyira mu bikorwa ku rwego rw’igihugu.
Kuvugurura ireme ry’imyigishirize
Izi mpinduka zishingiye ku bibazo byagaragaye mu myaka yashize, aho imyigishirize y’abashoferi itari ihuriweho, bikavamo itandukaniro rikomeye ry’ubumenyi hagati y’abanyeshuri bitewe n’ishuri bigiyemo.
Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, amategeko mashya ateganya ko abarimu bigisha gutwara ibinyabiziga bazajya basabwa kuba bafite nibura amashuri yisumbuye, impamyabumenyi yemewe ndetse n’icyemezo kibemerera gukora uwo mwuga.
Gahunda ihuriweho y’amasomo
Abarimu bose bazajya bakoresha imfashanyigisho zemewe ku rwego rw’igihugu, aho nta mwarimu uzongera kwigisha uko abyifuza cyangwa guhindura gahunda y’amasomo uko abishatse.
Niba urugero amasomo yateganyijwe kumara amezi atatu, azajya yubahirizwa uko yakabaye.
Ni nako bizagenda ku masomo y’amategeko y’umuhanda, aho igihe cyagenwe kizajya cyubahirizwa kugira ngo abanyeshuri bose bahabwe ubumenyi buhuriweho kandi bufite ireme.
Ikoranabuhanga rigiye kwinjizwa mu bizamini
Mu rwego rwo kongera ukuri no kugabanya amakosa, ibizamini bya permit bizatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Mini-Automated System. Iyi sisitemu izajya ikoreshwa ku kigero cya 80%, aho abakandida bazajya bakoresha tablets mu gice kinini cy’ikizamini.
Ibi biteganyijwe kuzafasha kugabanya uburiganya, kongera ukuri mu manota no koroshya uburyo bwo gukurikirana ibisubizo.
Ibibuga n’ibigo byigisha bizagenzurwa byihariye
Ibibuga bikorerwaho ibizamini bizasabwa kuba byujuje ibisabwa bishya ndetse bifite ibikorwaremezo bigezweho. Amashuri yigisha gutwara na yo azajya atangwa impushya zo gukora n’inzego za ANPAER ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, binyuze mu ishami rishinzwe impushya zo gutwara.
Polisi y’u Rwanda izakomeza kugira uruhare rukomeye mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, inasura ibigo byemewe kugira ngo irebe niba byubahiriza ibisabwa byose.
Abarimu basanzwe n’amahugurwa mashya
Abarimu basanzwe bakora uyu mwuga ntibazasigara inyuma. Bateganyirijwe amahugurwa azamara hagati y’amezi atatu n’atandatu bitewe n’urwego rw’ibyo bakeneye kwigishwa.
Nyuma yo kuyatsinda neza, bazahabwa impamyabumenyi nshya zibemerera gukomeza gukora nk’abarimu bemewe mu buryo bujyanye n’amabwiriza mashya.
Ibisabwa abanyeshuri
Ku banyeshuri bashaka gukora ikizamini cya permit, bazajya basabwa kuzuza ibisabwa byose mbere yo kwinjira mu bizamini. Ku munsi w’ikizamini, umukandida azajya asabwa kwerekana icyemezo cy’ishuri yigiyemo kigaragaza ko yarangije amasomo ateganyijwe.
Intego y’izi mpinduka
Abasesenguzi mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda bavuga ko izi mpinduka zishobora kuzamura cyane ireme ry’abashoferi mu Rwanda, bikagabanya impanuka ziterwa n’ubumenyi budahagije.
Ikoranabuhanga rigiye kwinjizwa muri sisitemu y’ibizamini na ryo ritegerejweho kongera umucyo, kugabanya ruswa n’uburiganya, ndetse no kunoza imicungire y’imyigire y’abiga gutwara ibinyabiziga.
Icyo abaturage basabwa
Nubwo iyi gahunda nshya iteganyijwe gutangira muri Nzeri, inzego bireba zisaba abanyeshuri, abarimu n’abafite amashuri yigisha gutwara gukomeza gukurikirana itangazo rya nyuma rizasohoka kugira ngo bamenye ibisabwa byose bizatangira kubahirizwa.
Izi mpinduka zitezweho guhindura isura y’imyigishirize y’abashoferi mu Rwanda, hagamijwe umutekano urambye wo mu muhanda no kongera ireme ry’abatwara ibinyabiziga.
Like This Post? Related Posts