• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ni akababaro gakomeye ku bacuruzi bakorera mu isoko y’imbaho n’ibiti iherereye kw'i Jabe, mu mujyi wa Bujumbura, mu Burundi, nyuma y’uko umuriro mwinshi wadutse ukangiza igice kinini cy’iryo soko.

Uwo muriro wadutse mu ijoro ryo ku Cyumweru, ukwira vuba mu mabati n’ibibanza bicururizwamo ibiti n’imbaho, bituma ibicuruzwa byinshi bihiramo.

Umwe mu bacuruzi yagize ati:“Turahombye cyane, twari dufite ibicuruzwa byinshi twashyizemo amafaranga menshi. Nari ntari hafi, sinabashije kurokora na kimwe.”

Undi na we avuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga nyuma yo gutakaza imitungo yabo ati:"Dufite imiryango dutunze, ntituzi uko tuzabaho nyuma y’ibi byago.”

Nubwo agaciro nyakuri k’ibyangiritse kataramenyekana, abahatuye bavuga ko ibihombo bishobora kugera mu mamiliyoni menshi y’amafaranga y’u Burundi. Iri soko ricururizwamo ibikoresho bitandukanye bikomoka ku biti n’imbaho birimo imiryango, ububati, ibitanda n’intebe.

Kugeza saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Mbere, inzego za polisi hamwe n’umuryango Croix-Rouge zari zikiri mu rugamba rwo kuzimya no gukonjesha aho umuriro wari wakwiriye.

Ubuyobozi ntiburamenya icyateye uwo muriro, ariko hari ibikekwa ko waba watangiriye hafi ya garaje iri inyuma y’urusengero rwa Eglise Trinité Libre, bikaba byaratumye umuriro ukwira vuba. N’uru rusengero ruri mu byibasiwe n’inkongi, kimwe n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi biri hafi aho.

Ahangiritse cyane ni mu gice giherereye ku muhanda wa 10 muri zone ya Bwiza, ndetse n’ahegereye Eglise Vivante de Jabe. Abaturage bavuga ko umuriro watangiye mu ma saa sita z’ijoro, ugakwira vuba cyane mu bice bitandukanye by’iyo soko.

Abacururizaga muri iyi soko bavuga ko benshi batagiraga ubwishingizi, bikaba byongereye uburemere bw’igihombo bahuye nacyo.

Umuyobozi wa OLUCOME, Gabriel Rufyiri, wageze aho byabereye, yavuze ko bibabaje kubona amasoko akomeza kwibasirwa n’inkongi.

Yagize ati:“Birababaje cyane kubona amasoko ahora yibasirwa n’umuriro ugatwika ibintu byinshi.”

Umuyobozi wa Komine Mukaza, Aline Bigirimana, yashimye inzego z’umutekano n’izizimya inkongi zahise zitabara, nubwo yavuze ko kuzimya uwo muriro byari bigoye kubera ubukana bwawo.

Yasabye abacururiza muri iyo soko kwihangana no gushyira hamwe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi.

Yagize ati:“Turabasaba kwihangana no kwirinda ibihuha. Kugeza ubu amatohoza aracyakomeje, nta cyemezo turafata ku cyateye umuriro. Twese turi mu gahinda, yaba abafite ibicuruzwa byahiye n’abatabifite.”

Yongeyeho ko komite y’isoko n’inzego z’ubuyobozi bagomba gukorana kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Iyi nkongi ije yiyongera ku zindi zabaye kenshi mu masoko yo mu mujyi wa Bujumbura, aho mu kwezi gushize isoko yo kwa Kinama na yo yafashwe n’umuriro igatwika ibicuruzwa byinshi, naho mu kwezi kwa mbere hakaba harahiye ibice by’isoko ya Bujumbura City Market izwi nka kwa Siyoni.

Ibi bikomeje guteza impungenge ku bacuruzi, basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo gukumira inkongi mu masoko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments