Mufti w’u
Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko Abayisilamu bose bagaragayeho
ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikabahama, bagomba kwicuza
no gusaba imbabazi nk’abandi Banyarwanda bose bagize uruhare muri ayo mahano.
Yabigarutseho
ku wa Gatandatu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe
Abatutsi, cyateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.
Mufti
Sindayigaya yavuze ko mu gihe Jenoside yakorewaga Abatutsi, Umuryango
w’Abayisilamu mu Rwanda wafashe icyemezo cyo kwamagana ubwicanyi bwakorwaga no
guhamagarira Abanyarwanda kubana mu bumwe no kubahana.
Ati “Icyo
gihe ubuyobozi bw’Igihugu bwari buriho bwasabye abanyamadini kugira icyo bavuga
bagaragaze aho bahagaze. Ndagirango mvuge ko umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda,
mu buryo butomoye wasohoye itangazo ry’inama nkuru y’abayisilamu mu Rwanda,
wamaganye ingengabitekerezo ya Jenoside hanyuma uhamagarira abayisilamu
n’Abanyarwanda guharanira kuba bamwe, unagaragaza muri iryo tangazo ko
ntawukwiye kuzira ubwoko bwe.”
Yakomeje
avuga ko Abayisilamu bose birengagije ayo mahame bakagira uruhare muri Jenoside
bakoze amakosa akomeye kandi anyuranyije n’inyigisho z’Idini ya Isilamu.
Ati:
“Abayisilamu hirya no hino bashobora kuba baragaragaweho ibyaha bya Jenoside,
babigiyemo, bakabikora, bagacibwa imanza bikabahama, mbere na mbere abongabo
turabagaya tukanabanenga, hanyuma icya kabiri tunabibutsa ko bagomba kwicuza
kimwe n’abandi Banyarwanda bose, bakanasaba imbabazi abo bahemukiye, tukanavuga
ko abongabo bose kimwe nahandi hose bateshutse ku nshingano y’ukwemera kwabo.”
Mufti w’u
Rwanda yongeye gushimangira ko ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC)
buzakomeza gushyigikira gahunda zo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda,
no kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yasabye
kandi abagize uruhare muri Jenoside kwicuza by’ukuri, bagasaba imbabazi Imana
ndetse n’abo bahemukiye.
Abatanze
ubuhamya muri icyo gikorwa bashimiye byimazeyo Ingabo za RPA-Inkotanyi
zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ubutwari bwazo bwagize
uruhare rukomeye mu kurokora Abatutsi no guhagarika ubwicanyi bwari bukomeje
hirya no hino mu gihugu.
Banagaragaje
ko urubyiruko rukwiye kwigira ku mateka y’ubutwari bwaranze Inkotanyi, rukagira
uruhare mu kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,
by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru ayobya
cyangwa apfobya Jenoside.
Abitabiriye
iki gikorwa basoje bashimangira akamaro ko gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi, gufata mu mugongo abayirokotse no gukomeza kubaka u Rwanda ruzira
ivangura n’amacakubiri.