• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora muri Nigeria (NCS), rwatangije iperereza ku rupfu rwa Benjamin Relasss, Umunyarwanda wapfiriye muri gereza ya Kuje i Abuja, nyuma y’amakuru avuga ko yaba yarapfuye kubera kutitabwaho uko bikwiye mu gihe yari arwaye.

Benjamin Relasss yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, mu gihe yari agitegereje kuburana mu Rukiko Rukuru rwa Abuja ku kirego cyari gifitanye isano n’amafaranga.

Uyu Munyarwanda yari afunzwe by’agateganyo kuva mu mwaka wa 2023, nyuma yo kwangirwa gukurikiranwa ari hanze ya gereza. Ubutabera bwa Nigeria bwari bwagaragaje impungenge ko ashobora gutoroka kuko atari afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Nyuma y’urupfu rwe, abayobozi b’Urwego rushinzwe Igorora bahise bahamagaza inama y’igitaraganya yibanze ku gusuzuma ibyabaye ndetse no kureba uko ubuzima bw’abafungwa barwaye muri gereza zitandukanye buhagaze.

Hari amakuru yatanzwe n’abafite aho bahuriye n’iki kibazo ashinja bamwe mu bakozi b’urwego rushinzwe amagereza gusaba abagororwa amafaranga kugira ngo bagenzi babo barwaye babone ibikoresho by’isuku n’izindi serivisi z’ibanze bagombaga guhabwa.

Aya makuru avuga ko imfungwa isabwa gutanga amafaranga agera ku ma-Naira 15,000, angana n’amadolari ya Amerika hafi 11, kugira ngo afashe bagenzi bayo kubona ibyo bakeneye.

Abatanze ayo makuru kandi bavuga ko kohereza umugororwa mu bitaro byo hanze ya gereza na byo bisaba amafaranga, ibintu bakeka ko byagize uruhare mu gutuma Benjamin Relasss atabona ubuvuzi ku gihe, bikarangira yitabye Imana.

Kugeza ubu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora muri Nigeria ntiruratangaza icyo ruvuga kuri aya makuru. Umuvugizi warwo, CSC Jane Osuji, na we ntabwo yari yagira icyo atangariza abanyamakuru ba Sahara TV, ari nabo babanje gutangaza iyi nkuru.

Iperereza ryatangiye ritegerejweho gutanga umucyo ku cyateye urupfu rwa Benjamin Relasss ndetse no gusuzuma niba hari uburangare cyangwa amakosa yaba yarakozwe n’inzego zishinzwe kwita ku bafungwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments