• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Nubwo ibiciro bya lisansi byagabanutse nyuma y’amasezerano hagati ya Amerika na Iran agamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Houston bavuga ko ubuzima bugihenze kandi ko iryo gabanuka ritabahagije.

Amashusho yafashwe mu mujyi wa Houston agaragaza ibyapa by’ibiciro bya lisansi ku ma station atandukanye, aho hamwe hagaragaraga imodoka nyinshi ziri ku murongo, mu gihe ahandi ibikorwa byari bike.

Bamwe mu baturage bavuze ko nubwo ibiciro byagabanutseho gato, bidahagije nyuma y’izamuka rikomeye ryabaye mu gihe cy’umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran. Hari n’abashinje ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kuba budashyira imbere imibereho y’abaturage.

Umwe mu batuye Houston yagize ati:
“Birababaje. Trump akwiye guhagarika intambara kandi agafasha abaturage kubona amafaranga yo kubaho. Ntushobora kujya ku kazi niba udafite lisansi.”

Undi nawe yavuze ati:
“Donald Trump azi neza impamvu lisansi ihenze. Yari akwiye gushyira amafaranga menshi mu gufasha abaturage kubona lisansi ihendutse aho kuyakoresha mu bindi bikorwa.”

Hari kandi abandi baturage bagaragaje ibyishimo nyuma y’uko ibiciro bitangiye kugabanuka, bavuga ko bafite icyizere ko bizakomeza kugeza aho lisansi itazongera guhenda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments