• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Amerika Donald Trump yihanangirije igihugu cya Iran avuga ko kigomba kugirana amasezerano nayo mu gihe cy’iminsi 60, bitabaye ibyo Amerika igafata ingamba yavuze ko “zitazashimisha Iran”.

Ibi Trump yabivugiye ku kigo cya gisirikare cya Joint Base Andrews, aho yavuze ko impande zombi zimaze gusinya inyandiko y’ubwumvikane igena igihe ntarengwa cyo kugera ku masezerano arambye.

Yagize ati: “Ubu dufite amasezerano yasinywe ejo hashize, afite iminsi 60. Bagomba kugirana amasezerano, bitaba ibyo tuzakora ibintu bitazabashimisha, ariko sinkeka ko bizagera aho.”

Ibi bije nyuma y’uko ku wa Gatatu hasinywe inyandiko y’ubwumvikane (memorandum of understanding) yasinyiwe mu bihugu bitandukanye: Trump ayisinyira mu ngoro ya Palace of Versailles, Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian ayisinyira muri Iran, mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif na we yayisinyiye i Islamabad.

Iyo nyandiko igizwe n’ingingo 14, zirimo guhagarika imirwano mu bice byose, harimo na Libani. Nubwo bimeze bityo ariko, Israel yatangaje ko itari mu bihugu byayisinye kandi ikomeje ibikorwa byayo byo kugaba ibitero mu majyepfo ya Libani.

Dukurikije iyo gahunda, Iran yemeye gufungura inzira z’ubucuruzi zinyura mu gace k’umuhora wa Hormuz mu gihe cy’iminsi 60 nta kiguzi. Ku rundi ruhande, Amerika nayo yiyemeje gutangira gukuraho ibihano ku byambu bya Iran ako kanya no kurangiza inzira yo kubikuraho mu minsi 30.

Iyi gahunda igamije kugabanya amakimbirane mu karere no gufungura inzira nshya z’ubucuruzi n’imibanire hagati y’impande zifitanye amakimbirane, nubwo hari impande zimwe zikomeje kugaragaza ko zitayemera neza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments