• Amakuru / MU-RWANDA


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yibukije ababyeyi, abarimu n’abandi barera abana ko amategeko y’u Rwanda atemera ibihano bishingiye ku gukubita umwana, kuko bishobora kumutera ibikomere ku mubiri no mu mutwe.

Ibi yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026 kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, ubwo uru rwego rwashyikirizaga ba nyirazo telefone zigera ku 140 zifite agaciro karenga miliyoni 40 Frw zari zaribwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Muri icyo gikorwa kandi, RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubujura bw’izo telefone n’abandi umunani bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi byakorewe mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Bugesera.

Dr. Murangira yavuze ko muri iki gihe RIB yakira ibirego byinshi bifitanye isano n’ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane rikozwe n’ababyeyi cyangwa abarimu babahana mu buryo bukabije.

Yagize ati: “Turimo kubona ababyeyi n’abarimu baha abana ibihano biremereye. Turabibutsa ko ibihano nk’ibi bibangamira uburenganzira bw’umwana kandi amategeko atabyemera.”

Nk’uko biteganywa n’itegeko rirengera umwana, ibihano biremereye ni ibimurenze imbaraga, ibimuhahamura cyangwa bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Harimo kandi ibihano byangiza umubiri cyangwa imitekerereze y’umwana bikagira ingaruka zikomeye ku mibereho ye.

RIB yibukije ko ibikorwa nko gukubita umwana inkoni, umukandara, kumurya ibinyunguti, kumukubita inshyi, inkonji, imigeri cyangwa kumukurura amatwi byose bitemewe n’amategeko.

Uretse ihohoterwa rishingiye ku mubiri, Dr. Murangira yanagaragaje ko amagambo asesereza, atesha agaciro cyangwa ashengura umutima w’umwana na yo ari ihohoterwa, kuko ashobora kumugiraho ingaruka zikomeye mu mitekerereze no mu mikurire ye.

Yasobanuye ko ubutumwa bwa RIB atari ugukumira ababyeyi guhana abana babo, ahubwo ari ukubasaba kubikora mu buryo bwubaka, bushingiye ku rukundo no ku burere bwiza.

Ati: “Ntabwo twabuza ababyeyi guhana abana. Icy’ingenzi ni ukureba niba umwana uri kumuhana ubikorana urukundo rwo kumwigisha cyangwa ubiterwa n’uburakari.”

Amategeko ateganya ibihano bikomeye ku muntu wese uhamijwe gukubita umwana. Ingingo ya 28 y’itegeko rirengera uburenganzira bw’umwana ivuga ko uwahamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itatu ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 200 Frw na 300 Frw.

Iyo gukubita umwana byamuviriyemo ubumuga, igihano kizamuka kikagera hagati y’imyaka irindwi n’icumi y’igifungo, hamwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw. Mu gihe byateye urupfu rw’umwana, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

RIB isaba ababyeyi, abarimu n’abarezi bose kurangwa n’uburere buboneye, bubakira ku biganiro no gukosora umwana mu buryo bumwubaka aho gukoresha ihohoterwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments