Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir
Starmer yamaze gutangaza ko yeguye kuri izi nshingano ndetse anatangaza gahunda
ye nshya muri politiki nyuma yo gukomeza kotswa igitutu n’uwitwa Andy Burnham watsindiye
kwinjira mu nteko ishinga amategeko ku byafashwe nk’imibare yo gushaka
gusimbura Keir Starmer.
Ku wa 18 Kamena 2026 ni bwo habaye
amatora y’ugomba guhagararira agace Makerfield mu bwongereza, ibyo bo bita By-Election yegukanywe na Andy Burnham
wo mu ishyaka ry’Abakozi (Labour) akaba ari na ryo Keir Starmer wari minisitiri
w’Intebe w’Ubwongereza abarizwamo.
Itsinzi ya Andy yafashwe nk’ikimenyetso
cy’uko uyu mugabo yaba ari we kuri ubu ukunzwe cyane na rubanda bo muri iryo
shyaka kuko n’ubwo atari ahanganye na Keir Starmer, aya matora yaje mu buryo
buziguye nk’agamije kureba niba koko Andy yarusha Starmer igikundiro.
Uko byagenze
Agace ka Markerfield ubusanzwe kari
gahagarariwe n’uwitwa Josh Simons mu nteko, hanyuma mu buryo bwatunguye benshi
uyu ahita yegura ku mpamvu zitasobanuwe, kwegura kwa Josh rero ni ko kwatumye
hagomba gushakwa ugomba kumusimbura mu nteko ariko hanyuma hiyamamaza Andy Burnham
wo mu ishyaka ry’Abakozi, Yari asanzwe ari Meya w’Akarere ka Meya wa Greater
Manchester kuva mu 2017Ariko uyu ntabwo yari umudepite mu Nteko Ishinga
Amategeko.
Gutsinda kwe rero byamuhaye amahirwe
yo kwinjira mu Nteko ndetse binaba ikimenyetso ko ari we ushobora gusimbura
Starmer kuko minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza wese aba agomba kuva mu nteko
ishinga amategeko, ibi bikaba rero byerekanye ko Andy akunzwe n’abaturage
benshi mu gihe Starmer we akomeje gutakarizwa icyizere.
Ubwo Andy Burnham yatsindaga yavuze
ko iri shyaka ry’Abakozi rifite "amahirwe ya nyuma yo kwikosora no
guhinduka."
Uko byatekerejwe byarangiye ari na
ko bigenze kuko Keir Starmer yaje kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza
kuri uyu wa 22 Kamena 2026, gusa ntiharatangazwa uza kumusimbura n’ubwo
amahirwe menshi ari kuri uyu Andy Burnham biturutse ko iri shyaka rifite
imyanya myinshi mu nteko kandi uyu akaba ari we kuri ubu urikunzwemo cyane.
Keir Starmer yagiye atakarizwa
icyizere biturutse ku miyoborere ye itarishimiwe na benshi mu bongereza Ishyaka
Labour ryari rimaze igihe ritakarizwa icyizere ndetse Abadepite benshi bo muri
Labour bari banatangiye gusaba ko ava ku buyobozi mu gihe Burnham afatwa
nk'umunyapolitiki ukunzwe cyane muri Labour kandi ushobora kongera gukundisha
abaturage ishyaka.