• Amakuru / MU-RWANDA

 

Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana Iradukunda Aimable wamamaye nka Yugi Umukaraza, amushinja kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko yagize ikibazo gikomeye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, aho umuntu yari asanzwe azi kuva kera yamusanze iwe, ibintu byarangiye avuze ko yakorewe ihohoterwa.

Yagize ati: “Ejo nijoro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.”

Yakomeje ahamagarira inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara.

Ati: “Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane. Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k’umuntu ni ingenzi.

Ndabinginga, mumfashe. Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.”

Mu bisobanuro yahaye IGIHE, Shaddyboo yavuze ko Yugi Umukaraza yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.

Yasobanuye ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barasangira.

Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddyboo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.

Yagize ati: “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, andyamye iruhande.

Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”

Shaddyboo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore kuko atari ibintu bari bumvikanyeho, ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke ze yasinze.

Ku rundi ruhande, IGIHE yashatse kuvugana na Yugi Umukaraza kugira ngo agire icyo avuga kuri ibi birego, ariko inshuro zose yagerageje kumuvugisha kuri telefone ntibyadukundiye kuko atitabaga.

Shaddyboo yavuze ko yizeye ko inzego zibishinzwe zizakurikirana iki kibazo kugira ngo ukuri kumenyekane.

Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko yaba yarigeze gukundana na Yugi Umukaraza, Shaddyboo yavuze ko nta rukundo rwihariye bigeze bagirana, ahubwo ko bari inshuti zisanzwe.

Shaddyboo amaze iminsi ashyira hanze ubutumwa bwibazwaho na benshi, ndetse byageze aho atangaza ko yahinduye amazina.

Icyo amategeko ateganya kuri iki cyaha

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’Ingingo ya 134 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa akabyaza umusaruro intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha:

• Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu;

• Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.

Umuntu uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa:

• Igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15;

• Ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakorewe umuntu ufite imyaka irenga 65, ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba:

• Igifungo kirenze imyaka 15 ariko kitageze ku myaka 20;

• Ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

Iyo iki cyaha cyateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwagikoze ahanishwa:

Igifungo kirenze imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25;

Ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:

• Byakozwe n’abantu barenze umwe;

• Byateye urupfu uwabikorewe;

Byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri;

Byakozwe hagamijwe kwanduza uwakorewe icyaha indwara idakira.

Icyakora, kugeza ubu ibi ni ibirego byatanzwe na Shaddyboo. Ukuri kwabyo kuzakomeza gusuzumwa n’inzego zibishinzwe binyuze mu iperereza, mu gihe Yugi Umukaraza ataragaragaza uruhande rwe kuri aya makuru.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments