Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko urupfu rw’umunyemari Habimana Noël uherutse kwitaba Imana bigatera urujijo ko yazize urupfu rusanzwe nk'uko isuzuma ryakozwe n’inzego zibishinzwe ryabigaragaje.
Habimana Noël wari utuye mu Karere ka Kicukiro, i Rebero, yari umucuruzi uzwi ufite amaduka (depots) acuruza ibicuruzwa bitandukanye muri Nyabugogo.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku itariki ya 11 Kamena 2026, nyakwigendera yari yitabye RIB ishami rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali, aho yari yatanze ikirego kijyanye n’amakimbirane yari afitanye n’umugore we.
Umuvugizi wa RIB yatangarije IGIHE ko ibisubizo byavuye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), byagaragaje ko Habimana Noël yapfuye azize urupfu rusanzwe.
Yagize ati: “Ibisubizo byavuye muri RFI byemeje ko urupfu rwe ari urusanzwe. Turasaba abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru adafite gihamya.”
Nyuma y’urupfu rwe, havutse impaka mu muryango we kuko murumuna we yagerageje kujya kureba umurambo we iwe mu rugo, ariko umugore wa nyakwigendera amubera ibamba.
Ibi byatumye ishyingurwa rya nyakwigendera risubikwa inshuro ebyiri, harimo n’iryari riteganyijwe ku wa 22 Kamena 2026.
Like This Post? Related Posts