Abahanzi Muyango
Jean Marie ndetse n’umukirigitananga
Nzayisenga Sophie bagiye gutangira gukora ibitaramo bizenguruka igihugu,
bigamije kwizihiza imyaka 32 ishize Intwari z’u Rwanda zirubohoye, zigasubiza
Abanyarwanda uburenganzira busesuye bwo kubaho no kwiyubakira igihugu.
Ibi
byatangajwe kuri uyu wa 25 Kamena 2026 mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga
ku myiteguro y’ibitaramo byiswe “Karame Nanone”, byitiriwe indirimbo Muyango
yatuye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Abategura
ibi bitaramo bavuga ko bizaba umwanya wo kwibuka no guha agaciro ubutwari
bwaranze Inkotanyi zabohoye igihugu, ariko kandi bikaba n’uburyo bwo gukomeza
gusangiza urubyiruko amateka y’urugendo rwo kubohora igihugu.
Biteganyijwe
ko ibi bitaramo bizatangira ku wa 2 bikazarangira ku wa 17 Nyakanga 2026, aho
bizabera mu Turere tune tw’Intara z’u Rwanda ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa 2
Nyakanga igitaramo cya mbere kizabera kuri Stade Ubworoherane i Musanze, ku wa
3 Nyakanga kibere i Gikoba mu Karere ka Nyagatare, ku wa 4 Nyakanga kibere ku
Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, ku wa 10 Nyakanga kibere kuri Stade
Umuganda i Rubavu, mu gihe ku wa 17 Nyakanga hazaba igitaramo gisoza
kizabera ku Imbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali.
Ibyo
bitaramo bizanitabirwa n’abandi bahanzi n’abanyempano bazwi mu njyana gakondo
no mu bikorwa by’umuco, barimo umukirigitananga Nzayisenga Sophie, Munganyinka
Alouette, Itorero Indashyikirwa ndetse n’abandi bahanzi n’ababyinnyi bo mu
turere ibi bitaramo bizaberamo.
Munganyinka
Alouette, wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Urugendo Rurerure” ivuga
ibigwi by’Inkotanyi, yavuze ko kuba ari mu bahanzi bazifatanya muri uru rugendo
ari ishema rikomeye kuri we.
Yagize ati:
“Nterwa ishema no kuba ndi kumwe n’aba bahanzi bafite ubunararibonye. Nejejwe
no kuba Umunyarwanda kandi hari byinshi mbigira ku bo dusangiye uru rugendo.”
Rwanamiza
Emmy, wari uhagarariye umubyeyi we Nzayisenga Sophie muri iki kiganiro, yavuze
ko ibi bitaramo bifite akamaro kanini mu gukomeza gukundisha abakiri bato umuco
wo gucuranga inanga no gusigasira umurage ndangamuco w’Abanyarwanda.
Yagize ati:
“Uyu ni umwanya mwiza ku mubyeyi wanjye wo gukomeza gushishikariza abakiri bato
kwiga no gucuranga inanga, kuko abakirigitananga bagenda baba bake kandi
hakenewe abazabasimbura. Ni n’umwanya wo gukomeza gutanga umusanzu we ku gihugu
binyuze mu nganzo, kuko hari abatanga amaboko, abandi bagatanga amaraso, ariko
hari n’abatanga inganzo yabo igatabara igihugu.”
Yakomeje
avuga ko Nzayisenga Sophie azakomeza gukoresha impano ye mu gukomeza kubaka
ubumwe no guhumuriza Abanyarwanda, nk’uko yabigenje mu bihe bitandukanye
byaranze amateka y’u Rwanda.
Abategura
ibi bitaramo batangaje ko ibyo bitaramo byiswe “Karame Nanone” ari intangiriro
y’ibindi bikorwa by’umuco n’ubuhanzi biteganyijwe mu bihe biri imbere, bigamije
gukomeza kwimakaza amateka, ubunyarwanda n’indangagaciro zaranze urugamba rwo
kubohora igihugu.
By’umwihariko,
igitaramo kizabera i Nyagatare ku wa 3 Nyakanga kizabanzirizwa n’urugendo rwo
Kwibohora ruzahagurukira kuri Stade ya Nyagatare rugana i Gikoba, ari na ho
abazitabira bazakomereza ibikorwa by’iki gitaramo.
Muri ibi
bitaramo byose, abazabyitabira bazagezwaho ubutumwa bushingiye ku mateka
y’urugamba rwo kubohora igihugu, ubutwari bw’Inkotanyi n’uruhare rwabwo mu
kongera kubaka icyizere n’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye igihugu
cyanyuzemo.
Like This Post? Related Posts