• Amakuru / MU-RWANDA


U Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika gifite igiciro cya lisansi kiri hejuru, aho litiro imwe igura amadolari y'Amerika 2.00 (Frw 2,938), rukaba runaza ku mwanya wa 24 ku Isi mu bihugu bifite lisansi ihenze kurusha ibindi. 

Imibare yashyizwe ahagaragara na GlobalPetrolPrices.com, ishingiye ku mibare yo ku wa 22 Kamena 2026, igaragaza ko Malawi ari yo iyoboye Afurika, aho litiro ya lisansi igura amadolari 3.234.

Ikurikirwa n'u Rwanda, mu gihe Zimbabwe iza ku mwanya wa gatatu ku madolari 1.980 kuri litiro, naho Repubulika ya Centrafrique ikaza ku mwanya wa kane ku madolari 1.823. 

Ku rwego rw'Isi, impuzandengo y'igiciro cya lisansi ni amadolari 1.36 kuri litiro, bivuze ko u Rwanda ruri hejuru yayo ku kigero cya hafi 47%. 

Mu Rwanda, ibiciro bya lisansi bigenwa n'ibyemezo bya RURA, bishingiye ku mpinduka z'ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga, amafaranga yo kuyitwara, ubwishingizi, imisoro n'ihindagurika ry'ivunjisha hagati y'ifaranga ry'u Rwanda n'idolari ry'Amerika. 

Igiciro cya lisansi mu Rwanda kiri hejuru ugereranyije n'ibihugu byinshi bya Afurika kubera impamvu zitandukanye zishingiye ku miterere y'igihugu n'ubukungu bwacyo.

Mbere na mbere, u Rwanda nta mutungo wa peteroli rugira. Lisansi yose ikoreshwa mu gihugu itumizwa mu mahanga, bivuze ko igiciro cyayo gishingira ku mpinduka z'ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga. Iyo ibiciro bya peteroli bizamutse ku Isi, na lisansi mu Rwanda ihita izamuka.

Ikindi, u Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja, bityo lisansi inyuzwa ku byambu byo muri Tanzania cyangwa Kenya mbere yo kugezwa mu Rwanda n'amakamyo. Intera ndende n'ikiguzi cyo kuyitwara, ubwishingizi n'ibindi bijyana n'ubwikorezi bituma igiciro cyayo cyiyongera mbere y'uko igera ku masitasiyo.

Imisoro n'andi mafaranga ashyirwa kuri lisansi na byo bigira uruhare mu kuzamura igiciro cyayo. Aya mafaranga akoreshwa mu gushyigikira ibikorwa bitandukanye bya Leta no kubungabunga ibikorwa remezo.

Ihindagurika ry'ivunjisha na ryo rigira ingaruka ku giciro cya lisansi. Kubera ko igurwa mu madolari y'Amerika, iyo ifaranga ry'u Rwanda rigabanutse agaciro ugereranyije n'idolari, amafaranga asabwa kugira ngo igihugu gitumize lisansi ariyongera, bikarangira n'igiciro ku isoko cyazamutse.

Byongeye kandi, u Rwanda rufite isoko rito ugereranyije n'ibihugu bifite abaturage benshi cyangwa ibitumiza peteroli ku bwinshi. Ibi bituma rudashobora kubona inyungu zijyana no gutumiza ibicuruzwa byinshi icyarimwe, na byo bikagira uruhare mu gutuma lisansi ikomeza guhenda.

Mu mezi ashize, ibihugu byinshi bya Afurika byazamuye ibiciro bya lisansi kubera ihungabana ry'isoko mpuzamahanga ryatewe n'ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati (Intambara yashojwe na Israel ifatanyunyije na Amerika kuri Iran kuva ku wa 28 Gashyantare 2026), byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ndetse bigira ingaruka ku bihugu byinshi bitumiza ibikomoka kuri peteroli.


U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bifite lisansi ihenze 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments