Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yaburiye abantu bamamaza ibikorwa by'abakora ubwambuzi bushukana, avuga ko abazabirengaho bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.
Ibi yabitangarije mu
kiganiro Imbonankubone, Ukuri Imbere Yawe, cyatambutse ku Cyumweru, tariki ya
28 Kamena 2026, kuri BTN TV.
Dr. Murangira yaburiye
ibitangazamakuru, ibyamamare ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamamaza
abantu bashaka gucucura abaturage.
Yagize ati: "Hari imvugo abakoresha imbuga nkoranyambaga bakoresha ngo
'Kwitereka' bakamamaza, bagahamagarira abantu ngo baze ngo hari abantu bavuye
aha ngaha bagiye kubafasha kubajyana muri Canada no muri Amerika. Ni umuntu
ukurikirwa n'abantu benshi cyane barenga ibihumbi magana, mu gitondo ukajya
kubona abantu buzuye ahantu."
Si ibyo gusa, kuko
yanaburiye abamamaza imiti itandukanye bavuga ko bavura indwara zidakira,
inyatsi, batanga umuti w'ubukire, umuti w'urukundo ko na bo ibyo bakora
bitemewe n'amategeko yaba ababyamamaza ndetse n'ababaha urubuga.
Yakomeje avuga ko ibyo baba
bakora bibangamiye ituze rya rubanda kuko baba bakoresheje ubwisanzure bwabo mu
buryo buyobya abaturage.
Dr. Murangira yongeyeho
ko abazabirengaho bazabihanirwa
hakurikijwe amategeko kuko baburiwe kenshi n'inzego zitandukanye ariko hari
bamwe bakomeje kwinangira.
Uyu muburo uje nyuma y’aho
hamaze igihe humvikana abantu bamamaza imiti irimo n’ivugwa ko itera imbaraga
mu gihe cyo gutera akabariro n’ivura ubugumba n’uburemba n’indi myinshi.
Kwamamaza imiti ntibyemewe
Muri Nyakanga 2022,
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasohoye itangazo ribuza kwamamaza ibikorwa
byose by’ubuvuzi mu gihe baba batabiherwe uburenganzira n’iyo Minisiteri.
MINISANTE ishingiye ku
mabwiriza ya Minisitiri No 20/0004 yo ku wa 09/01/2019, abuza kwamamaza imiti
n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ibiganiro bigendanye mu
gihe ubikora atabiherewe uburenganzira.
Icyo gihe iyi Minisiteri yamenyesheje Abanyarwanda, abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru n’ubuyobozi bw’ibanze ibi bikurikira:
1. Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhandanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi hakoreshejwe indangururamajwi, imbuga nkoranyambaga cyangwa indi miyoboro y’itumanaho.
2. Ibigo by’itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse gusa igihe ushaka serivisi zo kuranga aho ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa, agaragaje icyangombwa cya Minisiteri y’Ubuzima kibimwemerera.
3. Bibujijwe kandi gutanga ibiganiro by’ubuvuzi cyangwa byerekeye imiti udahagarariye Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo, ikigo, urwego, cyangwa ivuriro byemewe na Minisiteri y’Ubuzima.
Itangazamakuru ribujijwe
kwakira no gutangaza ibiganiro by’abantu batari mu rwego wavuzwe haruguru.
Minisiteri y’ubuzima isaba
buri wese bireba kubahiriza aya mabwiriza hirindwa ibihano byafatirwa
utabyubahiriza.