Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta (PAC), bagaragaje impungenge zikomeye ku bukererwe bukabije mu kugeza ibitabo by'amasomo ku mashuri, bavuga ko bidakwiye ko umunyeshuri arangiza umwaka cyangwa akawimukamo atarabona igitabo yagenewe.
Ibi byagarutsweho ku wa 29 Kamena 2026, ubwo ubuyobozi bw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) bwitabaga PAC busobanura amakosa yagaragajwe muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Kimwe mu bibazo byafashe umwanya munini ni ugutinda kwemeza ibishushanyo (artwork) by'ibitabo by'amasomo, aho byakererewe iminsi irenga 200, ndetse no gutinda kubisohora mu macapiro byageze ku minsi 372.
Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile, yavuze ko ibisobanuro REB itanga bitandukanye n'ibyo yari yaratanze mbere. Yibukije ko ubushize byavuzwe ko byatewe n'uburangare, ariko ubu hakaba havugwa impamvu zirimo imvura n'amatora, ibintu yavuze ko bitumvikana.
Yagaragaje ko hari icapiro ryagombaga gutanga ibitabo 396,000, ariko byatinze kugezwa ku mashuri, ndetse ubwo PAC yasuraga basanga bikiri mu bubiko.
Yagize ati: "Ubwo abana baba bigira mu ki? Kongera amasezerano inshuro eshanu abana bicaye mu ishuri batari kwiga!"
PAC yanagaragaje ikibazo cy'amafaranga arenga miliyoni 12 Frw yishyuwe nk'ayo gutwara ibitabo, nyamara ntibyigeze bigera ku mashuri byari bigenewe.
Murumunawabo yakomeje abaza ati: "Abo bana barimutse? Bimutse batabibonye? Abarimu batabikoresheje?"
Mu kwisobanura, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko mbere yo kwemeza igitabo habanza gukorwa igenzura rikomeye kugira ngo hizerwe ireme ryacyo.
Yasobanuye ko abagenzuzi ba REB bareba niba igifuniko gikozwe neza, amashusho agaragara neza, inyandiko ziteye neza kandi nta makosa y'imyandikire arimo.
Iyo rwiyemezamirimo amaze gukosora ibyo yasabwe, ahita atangira gucapa ibitabo.
PAC yanagarutse ku bitabo by'amasomo y'ubuforomo, ububyaza n'ibaruramari byatinze iminsi 201.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije impamvu byarenze kure iminsi 30 yari yarateganyijwe.
Yagize ati: "Iminsi 201 byagenze bite? Ni namwe mwari mwihaye iminsi 30, none byikuba hafi karindwi."
Umuyobozi ushinzwe integanyanyigisho n'ibikoresho by'amasomo muri REB, Joan Murungi, yavuze ko ibi bitabo bisaba igenzura ryihariye kugira ngo bitagiramo amakosa.
Yongeyeho ko ku bitabo by'ubuforomo n'ububyaza ikibazo cyatewe n'uko amasoko yatanzwe yari arebana n'ibitabo bike cyane, bituma igiciro cyabyo kizamuka.
Ati: "Hari igitabo kimwe cyageraga ku bihumbi 100 Frw, ibindi bikarenga ibihumbi 200 Frw."
Yasobanuye kandi ko impinduka zabaye mu mashuri ya TVET yimuriwe muri REB hagati mu mwaka, byatumye habaho gutinda kwandika ibitabo, kubinoza no kugirana amasezerano n'abacapyi, ndetse amwe mu masezerano asubirwamo kubera ibiciro byari hejuru.
Yavuze ko icyo gihe amashuri arindwi gusa yigishaga ubuforomo n'ububyaza, afite abanyeshuri 210, ari na byo byatumye ibitabo biba bike kandi bihenze.
Depite Mussolini Eugene yavuze ko ikibazo atari amakosa asanzwe, ahubwo ari ukwangiza uburezi bw'abana.
Yagize ati: "Niba umwana woherejwe mu wa mbere arangiza uwa gatatu atarabona igitabo, kandi inyandiko y'ikoranabuhanga ihari, ni gute gucapa ku mpapuro bimara imyaka itatu?"
Mu gusubiza, Joan Murungi yavuze ko rwiyemezamirimo iyo amaze gutanga igice cyemejwe atangira kugicapa no kugikwirakwiza, mu gihe ibindi bice bikomeza gukosorwa kugeza igitabo cya nyuma cyemejwe.
REB ivuga ko ibitabo biba byamaze gucapwa bihita byoherezwa ku mashuri n'ubwo ibindi biba bikiri mu rwego rwo kunozwa.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yakomeje kwibaza uko abanyeshuri n'abarimu bakora badafite ibitabo, abaza ati: "Abari bakeneye gukoresha ibi bitabo barasibira? Bazagaruka babyige cyangwa bazabyigira mu mwaka bagezemo?"
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi, Karakye Charles, yemeye ko habayeho intege nke mu igenamigambi ryo kugura no gukwirakwiza ibitabo.
Yagize ati: "Twasanze dufitemo igenamigambi ritanoze ryatumye hari abanyeshuri barangiza umwaka cyangwa ibiri batarabona ibitabo.
Twafashe icyemezo cyo guhindura uburyo bwo kubigura no kubikwirakwiza, ku buryo twizeye ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari utangiye bizakorwa neza kandi ku gihe."
Ibi bivuzwe mu gihe hirya no hino mu gihugu hagaragara ikibazo cy'ibura ry'ibitabo, aho usanga umunyeshuri yiga nta gitabo yewe na mwarimu rimwe na rimwe na we ntacyo afite. Ibyo bigira ingaruka ku ireme ry'uburezi.
Like This Post? Related Posts