Ikigereranyo cy’ibanze cyashyizwe ahagaragara na Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Iterambere (UNDP) kigaragaza ko umutingito uherutse kwibasira Venezuela wangije ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 6.7 z’Amadolari ya Amerika.
Uretse ibyangiritse bikomeye, haracyari impungenge z’ababuriwe irengero, kuko abantu barenga 68,000 bataraboneka nyuma y’imitingito ibiri yibasiye uduce dutandukanye tw’icyo gihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ku wa Gatatu, Venezuela yibasiwe n’imitingito ibiri ifite ubukana bwa magnitude 7.2 na 7.5, yasenye ibikorwa byinshi ndetse ihitana abantu 1,430. Abandi 3,238 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Euronews.
Ibikorwa byo gushakisha no gutabara birakomeje, aho amakipe y’ubutabazi aturutse mu bihugu bitandukanye yifatanyije n’inzobere zisaga 30,000 zo muri Venezuela mu gushakisha abarokotse no gutabara abagishobora kuboneka munsi y’ibyasenyutse.
Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko kugeza ubu ibihugu 24 byamaze gutanga ubufasha, bwohereza toni 521 z’ibikoresho bitandukanye, amakipe 86 y’imbwa zifasha mu gushakisha, ndetse n’abakozi barenga 2,741 b’inzobere mu gutabara no gufasha abahuye n’ingaruka z’uyu mutingito.
Abaturage benshi na bo bakomeje kwifatanya n’abatabazi, bashakisha ababo baburiwe irengero mu byangijwe n’uyu mutingito.
Kuri iki Cyumweru, Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Kaja Kallas, yatangaje ko yavuganye na Delcy Rodríguez amwihanganisha ndetse amwizeza ko u Burayi buzakomeza gutera inkunga no gufasha abaturage ba Venezuela muri ibi bihe bikomeye.
Like This Post? Related Posts