• Amakuru / POLITIKI


Richard Schmierer, wahoze ari Ambasaderi wa Amerika muri Oman, yavuze ko ubuhuza bwakozwe na Qatar na Pakistan bwagize uruhare rukomeye mu kongera kwegeranya Amerika na Iran, ku buryo impande zombi zitegerejwe kongera kuganira nyuma y’iminsi yaranzwe n’ibitero bya gisirikare.

Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, Schmierer yavuze ko impande zombi zisa n’izemera ko zamaze kugaragaza icyo zashakaga binyuze mu bikorwa bya gisirikare, bityo hakaba hari amahirwe yo gusubira ku meza y’ibiganiro.

Yagize ati: "Ntekereza ko Qatar na Pakistan bakoze ubuhuza bwiza bwafashije impande zombi kugabanya ubushyamirane. Buri ruhande rwumva rwamaze gutanga ubutumwa bwarwo, bityo igihe kirageze ngo hasubukurwe ibiganiro bya dipolomasi."

Schmierer yavuze kandi ko Qatar na Pakistan biteganyijwe kuzitabira ibiganiro biteganyijwe ku wa Kabiri, hagamijwe gukomeza kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi no gushaka umuti urambye.

Yongeyeho ko bishoboka ko igihe cyo kwihimurana ibitero cya mbere kirangiye, bityo hakaba hitezwe ko ibiganiro bizibanda ku gushakira umuti ikibazo cy’inzira y’amazi ya Strait of Hormuz.

Amasezerano aha Amerika na Iran iminsi 60 yo gukemura ikibazo cya Strait of Hormuz

Schmierer yasobanuye ko amasezerano y’ubwumvikane (MoU) hagati ya Amerika na Iran ateganya iminsi 60 yo gukemura amakimbirane ajyanye n’uburenganzira bwa Iran kuri Strait of Hormuz, cyane cyane ku cyifuzo cyayo cyo kwishyuza amafaranga amato ayinyuramo.

Yavuze ko muri iyo minsi 60 hazibandwa ku gusobanura uburyo amato akomeza kunyura muri iyo nzira nta nkomyi, kuko amasezerano abuza Iran cyangwa undi uwo ari we wese kubangamira ubwisanzure bw’ubwikorezi bwo mu nyanja muri ako gace.

Ati:"Muri iyo minsi 60, ikibazo cyo kubangamira amato nticyagakwiye kongera kubaho. Ubwikorezi bugomba gukomeza mu bwisanzure."

Yagaragaje ko nyuma y’iyo minsi, Iran, Oman n’ibindi bihugu byo mu Karere bizasabwa kugirana ibiganiro bigamije gushyiraho uburyo burambye bwo kurinda umutekano w’amato anyura mu muhora wa Hormuz.

Schmierer yavuze ko Amerika n’umuryango mpuzamahanga biteze ko nta gihugu kizashyiraho inzitizi zirimo kubuza amato kunyura, kuyasaba ubwishingizi bwihariye cyangwa kuyishyuza amafaranga, ahubwo hakazashyirwaho uburyo bwumvikanyweho bwo kurinda umutekano mu muhora wa Hormuz ufite akamaro gakomeye ku bucuruzi mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments