• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ubushyuhe bukabije bukomeje kwibasira ibihugu byinshi byo ku mugabane w'u Burayi, aho bumaze guhitana abasaga 1,000 mu Bufaransa gusa, mu gihe impuguke ziburira ko umubare w'abahitanwa na bwo ushobora gukomeza kwiyongera.

Ikigo cy'u Bufaransa gishinzwe ubuzima rusange cyatangaje ko kuva ku wa 24 Kamena 2026, abantu basaga 1,000 bapfuye bazize ingaruka z'ubushyuhe bukabije. Abenshi mu bapfuye ni abantu bafite imyaka 65 kuzamura, cyane cyane abari batuye bonyine cyangwa bafite uburwayi budakira.

Ubushyuhe bwarenze dogere selisiyusi 40 mu bice byinshi by'u Burayi, aho ibihugu birimo U Budage, Czechia, Poland, Hungary, u Butaliyani, Espagne n'u Bubiligi byibasiwe n'iyi minsi y'izuba rikabije. 

Mu Budage hageze ubushyuhe bwa dogere 41.7°C, mu gihe Czechia yanditse dogere 41.9°C, byose bikaba ari amateka mashya muri ibyo bihugu.

Iyi mihindagurikire y'ikirere yanagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa buri munsi. Hari aho amashanyarazi yabuze, ingendo za gari ya moshi n'iza tram zirahagarara cyangwa ziradindira, ibitaro byakira abarwayi benshi bafite ikibazo cy'ubushyuhe, ndetse inganda zimwe zitunganya amashanyarazi zigabanya umusaruro kubera amazi y'inzuzi yashyushye cyane.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko kuva ku wa 21 Kamena, abantu barenga 1,300 bamaze gupfa mu Burayi bazize ingaruka z'ubushyuhe bukabije. WHO ishimangira ko u Burayi buri gushyuha ku muvuduko uruta uw'indi migabane, bityo hagakenewe ingamba zihutirwa zo kurinda abaturage, cyane cyane abasaza n'abafite uburwayi.

Abahanga mu bumenyi bw'ikirere bavuga ko ubushyuhe bukabije buri kwiyongera bitewe n'imihindagurikire y'ikirere iterwa n'ibikorwa bya muntu, kandi ko ibintu nk'ibi bishobora kurushaho kuba ibisanzwe mu myaka iri imbere. 

Nubwo mu bice bimwe by'u Burayi bw'Iburengerazuba ubushyuhe bwatangiye kugabanuka, biteganyijwe ko buzakomeza kwimukira mu Burayi bwo Hagati no mu karere ka Balkans.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments