Guverinoma ya Côte d’Ivoire yatangaje ko imyuzure yibasiye iki gihugu imaze guhitana abantu 59, mu gihe abandi benshi bagishakishwa n’inzego z’ubutabazi.
Aya makuru yatangajwe ku wa 1 Nyakanga 2026 n’Umuvugizi wa Guverinoma,
Amadou Coulibaly, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, aho yavuze ko ibikorwa byo
gushakisha no gutabara abakiri mu kaga bikomeje hirya no hino mu gihugu.
Iyi myuzure yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Côte
d’Ivoire, cyane cyane guhera ku wa 29 Kamena 2026, aho yateje ibiza bikomeye mu
Mujyi wa Abidjan no mu bindi bice by’igihugu.
Côte d’Ivoire si yo gihugu cyonyine cyibasiwe n’ibi biza, kuko no muri
Ghana, harimo no mu Murwa Mukuru Accra, imyuzure imaze guhitana nibura abantu
12.
Inzego z’ubutabazi muri Ghana zatangaje ko ibikorwa byo gutabara
byagoranye kubera amazi menshi yuzuye imihanda n’ingo, bituma basaba ubufasha
bw’ingabo kugira ngo zifashe mu bikorwa byo kurokora abaturage bari mu kaga.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburengerazuba bikomeje guhura
n’ibiza by’imvura nyinshi, mu gihe impuguke zikomeje kugaragaza impungenge ku
ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kwiyongera.