• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ingabo z’Uburusiya zagabye igitero gikomeye cyifashishije ‘drone’ na misile ku murwa mukuru wa Kyiv muri Ukraine mu ijoro rishyira uyu munsi, cyica nibura abantu 10 nk’uko byatangajwe, ariko abayobozi nyuma batangaje ko umubare ushobora kuba wageze ku 13.

Mu bice bitandukanye by’umujyi, abaturage bahise bimurwa nyuma y’uko ibisasu byangije inyubako nyinshi z’abaturage n’ibikorwaremezo.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha macye Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aburiye ko Uburusiya buri gutegura igitero “gikomeye cyane” ku gihugu cye.

Tymur Tkachenko, ukuriye ubutegetsi bwa gisirikare buriho i Kyiv, yavuze ko umubare munini w’abishwe ndetse n’abakomerekejwe n’ibi bitero ari abana. Mu magambo ye yagize ati: “Umwanzi yongeye kwibasira ku bushake ahatuwe n’abaturage, kandi akomeje kwica abasivili.”

Ifoto igaragaza icyobo cyatewe n’iturika ry’igisasu yagaragaye mu gitondo, aho byemezwa ko cyatewe n’iturika ry’ibisasu, nk’uko byatangajwe na Reuters.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, umucyo watumye hagaragara neza icyobo kinini cyasizwe n’iturika ry’igisasu. Hagaragaye kandi imodoka zahiye, inyubako n’ibikorwaremezo byangiritse, biri hafi y’ibisigazwa by’ibyasenywe n’ibisasu.

Hirya no hino mu mujyi, hadutse inkongi nyinshi, ndetse hanatangajwe ko ikigo cy’imbangukiragutabara (ambulance) cyangiritse, bituma nibura umuntu umwe akomereka bikomeye.

Ambasaderi wa Ukraine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Olha Stefanishyna, yanditse kuri X ati: “Ni irindi joro riteye ubwoba ku baturage b’uyu mujyi, byabaye ngombwa ko barara mu bwihisho.”

Yongeyeho ati: “Habaye inkongi n’isenyuka ry’ibikorwaremezo by’abasivili n’inzu zo kubamo mu turere twinshi tw’umujyi.”

Iki ni cyo gitero cya mbere gikomeye Uburusiya bugabye kuri Ukraine gikoresheje misile na ‘drone’ mu gihe kirenga ibyumweru bibiri byari bishize.

Ku wa gatatu, Perezida Zelensky yahagaritse urugendo yari agiye kugirira i Dublin, umurwa mukuru wa Ireland, nyuma yo gutangaza ko amakuru mashya y’ubutasi yagaragaje ko Moscow iri gutegura kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine.

Yongeyeho ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yari amaze igihe ategura igitero gikomeye cyane kuri Ukraine.

Ingabo z’Uburusiya ziherutse kwinjira mu mujyi wa Kostyantynivka, umwe mu mijyi ya nyuma ikomeye Ukraine yari ikigenzura mu burasirazuba.

Niba Moscow ishoboye kuwufata, byayiha inzira yoroshye yo kugenzura akarere kose ka Donbas.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments