Rev Past Dr.
Antoine Rutayisire yatangaje ko ikibazo cy’ingo zisenyuka kidakwiye guharirwa
urubyiruko rwonyine, ahubwo ko inkomoko yacyo iri mu burere n’inama abana baba
barahawe bakiri bato.
Mu kiganiro
yagiranye na ISIMBI, Dr Antoine Rutayisire yavuze ko atatungurwa no kubona ingo
zisenyuka, ahubwo atangazwa n’uko hari izibasha gukomera kandi abazubatse
batarigeze bigishwa uburyo buboneye bwo kubaka urugo.
Yagize ati
"Abantu benshi bavuga ngo ingo zirasenyuka, ariko njye ikintangaza ni uko
zidasenyuka. Hari umuntu uba utarigeze yubaka urugo, uretse kuvukira mu
rw’ababyeyi. Se na nyina ntibigeze bamwigisha uko urugo rwubakwa, hanyuma
agahitamo uwo babonesheje amaso. Nyamara nta wamubwiye ko ibishashagirana byose
atari zahabu. Agahita aterura uwo abonye kuko nta mubyeyi wigeze amugira inama.
Ni yo mpamvu ntarenganya urubyiruko."
Uyu wabaye
Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani mbere yo kujya mu
kiruhuko cy’izabukuru mu 2023 yakomeje avuga ko mu Rwanda abana benshi bakurira
kure y’ibiganiro bibafasha gusobanukirwa ubuzima, kuko hari umuco wo kubashyira
kure igihe abantu bakuru bari kuganira ku bibazo by’ingenzi.
Yasobanuye
ko uwo muco utuma umwana akura adafite ubumenyi bwamufasha guhangana n’ubuzima
bwo kubaka umuryango.
Ati "Mu
Rwanda urubyiruko rwaducitse rukiri ruto. Bituruka ku mico y’ababyeyi yo guheza
abana mu biganiro by’abakuru. Uko wirukana umwana mu biganiro, ni ko akura nta
kintu na kimwe yungutse. Ndetse n’ababyeyi benshi b’amadini atandukanye
ntibicaza abana babo ngo babigishe ubuzima. Ibyo bigira ingaruka ku ngo
bazubaka ejo hazaza."
Rutayisire
yagaragaje ko kubaka urugo bisaba kwigishwa no gutegurwa hakiri kare, asaba
ababyeyi gufata umwanya wo kuganiriza abana babo ku buzima, urukundo
n’inshingano z’umuryango, aho kubareka bakigira ku byo babona ku mbuga
nkoranyambaga cyangwa ku nshuti zabo.
Yashimangiye
ko uburere bwiza ari bwo shingiro ry’ingo zikomeye, bityo ko gukemura ikibazo
cy’isenyuka ry’ingo bitangirira mu muryango mbere y’uko umwana ashinga uwe.