• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwatangaje ko bukurikiranye umugore w’imyaka 35 y'amavuko n’umugabo we w’imyaka 42 y'amavuko bakekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka 2 y'amavuko, hakoreshejwe icyuma gishyushye.

Icyaha bivugwa ko cyabaye mu gitondo cyo ku itariki ya 19 Kamena 2026, mu Mudugudu wa Bikimba, mu Kagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. 

Amakuru avuga ko umwana wari ubyutse akajya gukina n’abandi bana b’aba bombi ari bwo yagiye mu rugo rwabo, akahagirira ibibazo bikomeye byamuviriyemo urupfu.

Ubushinjacyaha busobanura ko umugore ari we wavuze ko yafashe uwo mwana akamujyana mu gikoni, ashyushya icyuma ku mbabura aramukatagura kugeza ashizemo umwuka ahita amujyana aho umugabo we yamweretse ngo azajya atura inzoga, ibiryo, n’inyama abakurambere.  

Mu ibazwa rye, umugore avuga ko igihe yakoraga iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, umugabo we yari aryamye mu nzu. Ni mu gihe umugabo we mu ibazwa rye, yavuze ko muri icyo gitondo yabyutse ajya mu kazi bityo ko ibyo umugore we yakoze atari abizi.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko aba bombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments