Abayobozi bakuru ba Irani batangaje ko umuhango wo gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w'Ikirenga w'iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, uzaba umwanya wo kugaragariza isi yose icyifuzo cy'Abanya-Irani cyo kwihorera ku rupfu rwe, bavuga ko rwatewe n'ibitero bya Amerika na Israel.
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Irani akaba n'umwe mu bayobozi bakuru b'igihugu, Mohammad Baqer Qalibaf, yasabye abaturage bose kwitabira ari benshi uwo muhango, avuga ko kuzawitabira bizaba ari ikimenyetso cy'ubumwe bw'igihugu ndetse n'ubutumwa bukomeye bwo kwamagana abishe Khamenei.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Kane, Qalibaf yagize ati: "Ndahamagarira abaturage bose ba Irani kwandika amateka y'Igihugu cya Repubulika ya Kisilamu ya Irani bitabira umuhango wo gushyingura Ayatollah Ali Khamenei."
Yakomeje agira ati: "Ijwi ry'igihugu risaba kwihorera rigomba kumvikana mu mpande zose z'isi."
Ibi bije bikurikira itangazo ry'Inama Nkuru y'Umutekano w'Igihugu muri Irani, ryemeje ko igihugu kitazihanganira urupfu rwa Khamenei, kikavuga ko abazabiryozwa bazabihanirwa.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga w'iyo Nama, Mohammad Baqer Zolqadr, hagira hati: "Kwihorera amaraso ya Ayatollah Ali Khamenei bizakorerwa abamwishe."
Ayatollah Ali Khamenei yishwe ku wa 28 Kamena 2026, ku munsi wa mbere w'ibitero bikomeye byagabwe na Amerika na Israel ku butaka bwa Irani, ibintu byarushijeho kuzamura umwuka mubi hagati y'impande zombi no kongera impungenge z'uko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati ashobora gufata indi ntera.
Hagati aho, umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Pakistan yatangaje ko Minisitiri w'Intebe Shehbaz Sharif azitabira umuhango wo gushyingura Khamenei uzatangira ku wa Gatandatu i Tehran, mu rwego rwo guha icyubahiro uwo muyobozi no kwifatanya n'Abanya-Irani mu cyunamo.
Amakuru atangwa na BBC Persian avuga ko umuhango wo gushyingura uzaba kuva ku wa 04 kugeza ku wa 09 Nyakanga 2026, ukabera mu mijyi ya Tehran, Qom na Mashhad.
Hanateganyijwe imihango y'icyunamo mu mijyi itagatifu ya Baghdad, Kazimayn, Karbala na Najaf muri Iraq, aho biteganyijwe ko hazitabira abayobozi ba politiki, abihaye Imana ndetse n'ibihumbi by'abakurikira idini ya Islamu y'Abashiya baturutse mu bihugu bitandukanye.
Abasesenguzi bavuga ko uyu muhango ushobora kuba kimwe mu bikorwa bikomeye bya politiki n'idini Irani imaze igihe kinini itegura, kandi ko amagambo y'abayobozi bayo agaragaza ko igihugu kigikomeje gushimangira ko kizafata ingamba zikomeye zo gusubiza abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Khamenei.
Ibi bikomeje gukurikiranwa n'amahanga kubera impungenge z'uko bishobora kongera umwuka mubi mu karere k'Uburasirazuba bwo Hagati.
Like This Post? Related Posts