• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

 

 

Iran yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kwirinda kugaba ikindi gitero icyo ari cyo cyose mu gihe igihugu cyitegura imihango yo guherekeza no gushyingura uwari Umuyobozi Mukuru w’ikirenga Ali Khamenei.

Iri tangazo ryatanzwe n'umuyobozi wa gisirikare wa Iran, Ali Abdollahi, uyobora icyicaro gikuru cya Khatam al-Anbiya Central Headquarters, yavuze ko igitero icyo ari cyo cyose cyakorwa muri icyo gihe cyasubizwa mu buryo bukomeye n'ingabo za Iran.

Mu itangazo ryasohowe n'itangazamakuru rya Leta ya Iran, Ali Abdollahi yagize ati:

"Turaburira abanzi ba Iran, cyane cyane Amerika n'ubutegetsi bwa Israel kwirinda kwibeshya no gutekereza ku ngaruka zikomeye z'igisubizo ingabo zacu zatanga ku gitero cyangwa iterabwoba iryo ari ryo ryose ryagabwa ku gihugu cyacu."

Aya magambo aje mu gihe umwuka mubi ukomeje hagati ya Iran, Amerika na Israel nyuma y'intambara iherutse kubera mu karere.

Nk'uko byatangajwe n'inzego za Iran, ibikorwa byo guherekeza no gushyingura Ali Khamenei bizatangirira i Tehran ku wa 4 Nyakanga 2026, bikomeze mu mijyi itandukanye irimo Qom ndetse no mu mijyi yera yo muri Iraq, mbere yo gusozwa ku wa 9 Nyakanga aho azashyingurwa mu mujyi yavukiyemo wa Mashhad.

Abayobozi ba Iran bavuga ko biteze ko miliyoni z'abaturage bazitabira iyo mihango, ari na yo mpamvu hafashwe ingamba zikomeye zo kurinda umutekano.

Mu rwego rwo kwirinda ibishobora guhungabanya iyo mihango, Iran yatangaje ko yashyizeho ingamba zidasanzwe zirimo kongera abasirikare n'inzego z'umutekano ahazabera ibikorwa byose, ndetse no gushyiraho ibihano byo gufunga ikirere by'agateganyo mu mijyi irimo Tehran na Mashhad.

Abayobozi bavuga ko ibyo bigamije gukumira igitero icyo ari cyo cyose cyashobora guhungabanya ibikorwa byo gusezera ku wahoze ayobora igihugu.

Mbere y'aya magambo ya Ali Abdollahi, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, na we yari yaburiye ko Iran izasubiza ako kanya kandi mu buryo bukomeye ku gitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku gihugu cyangwa ku bayobozi bacyo. Ibyo yabivuze nyuma y'amagambo yavuzwe n'uruhande rwa Israel yavugaga ku buyobozi bushya bwa Iran.

Abakurikiranira hafi ibibazo byo mu kariya  bavuga ko imihango yo gushyingura Ali Khamenei ibaye mu gihe akarere k'Uburasirazuba bwo Hagati kagikomeje kuba mu bihe by'umwuka mubi nyuma y'intambara iherutse guhuza Iran, Amerika na Israel.

Hari impungenge ko igikorwa icyo ari cyo cyose cya gisirikare muri iki gihe gishobora kongera kuzamura umwuka mubi no guteza indi ntambara mu karere, ari yo mpamvu Iran yavuze ko izafata igitero icyo ari cyo cyose nk'igikorwa gikomeye gisaba igisubizo cyihuse.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments