• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Jenerali Christopher Donahue, wari uyoboye Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira ku butaka mu Burayi no muri Afurika, ndetse akanaba umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za NATO zishinzwe ibikorwa ku butaka, yakuwe kuri uwo mwanya nyuma y’amezi 18 gusa awurimo.

Amakuru y’uko agiye gusimburwa yari yaratangajwe mu mpera za Kamena 2026, ariko yakomeje imirimo ye kugeza ku wa Kane, tariki ya 02 Nyakanga 2026. Kugeza ubu, igisirikare cya Amerika ntikiratangaza impamvu nyir’izina y’iyo mpinduka.

Mu gihe hataragenwa umusimbura uhoraho, Majoro Jenerali Christopher Norrie ni we washyizweho nk’umuyobozi w’agateganyo w’Ingabo za Amerika zirwanira ku butaka mu Burayi no muri Afurika.

Uku guhinduka kuje mu gihe Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, iyobowe na Pete Hegseth, iri mu rugendo rwo kuvugurura imikorere n’imiterere y’ubuyobozi bukuru bwa Pentagon. Hari kandi amakuru avuga ko uyu mwanya ushobora guhindurirwa urwego, aho washobora kujya uyoborwa n’umujenerali ufite inyenyeri eshatu aho kuba ufite enye nk’uko byari bisanzwe.

Mbere yo kuyobora ingabo za Amerika mu Burayi no muri Afurika, Jenerali Donahue yari yarabaye mu myanya itandukanye ikomeye mu gisirikare cya Amerika.

Jenerali Christopher Donahue azwi cyane kandi nk’umusirikare wa nyuma w’Umunyamerika wavuye muri Afghanistan mu gihe cyo kuvana ingabo za Amerika muri icyo gihugu mu 2021.


Umukuru w’Ingabo za Amerika mu Burayi na Afurika, Jenerali Christopher Donahue, yarukanwe

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments